Kayonza: Umwana yikanze umusazi amuhunze agongwa n’imodoka igufwa ry’ukuguru riratandukana
Umwana witwa Kwizera Dieudonne w’imyaka 10 ku gicamunsi yagonzwe n’imodoka y’ivatiri, Toyoya Corona ifite ikirango RAA 807 L, igufwa ry’ukuguru k’uwo mwana rihita ricika.
Iyo modoka yagongeye uwo mwana ahitwa mu Kiyanja ho mu kagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, ubwo yari avuye ku ishuri.
Uyu mwana ngo yikanze umusazi ahita asimbukira mu mu muhanda ku buryo butunguranye akubita ku birahure by’imodoka bita retroviseurs (soma retorovizeri) y’ivatiri yagendaga mu muhanda ahita agwa muri kaburimbo igufwa ry’ukuguru kwe riravunika.
Uwo mwana yajyanywe kuvurwa ku bitaro bya Rwinkwavu, iyo vatiri na yo ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo mu gihe nyirayo amenyekanisha iby’iyo mpanuka kugira ngo ubwishingizi bwe buzishyure uburyo bwo kuvuza uwo mwana nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva yabitangarije Kigali Today.
Uyu muvugizi wa polisi yavuze ko ngo ubusanzwe mu gihe habaye impanuka nk’iyo ngo harebwa icyayiteye n’uburyo yabaye kugira ngo hamenyekane uri mu makosa hagati y’uwagonzwe n’uwagonze.
Kuba uwo mwana yagiye mu muhanda ku buryo butunguranye ngo ni we wateje iyo mpanuka, ariko bidakuraho ko n’umushoferi w’iyo vatiri na we ari mu makosa kuko umuyobozi w’ikinyabiziga asabwa kugenda yitonze mu muhanda kandi areba neza ko nta kintu cyamutera impanuka, nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba yakomeje abivuga.
Polisi ariko yongeye kwibutsa Abaturarwanda bose kongera kuba maso ndetse bakibutsa abana kugenda neza ku muhanda, birinda gukina cyane cyane igihe bari kuri kaburimbo, kuko ngo bashobora gutera impanuka abayobozi b’ibinyabiziga igihe bagenda nabi ku muhanda.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|