Kayonza: Umwana w’umwaka umwe yitabye imana aguye mu muferegi wuzuye amazi

Obed Byiringiro, umwana w’umwaka umwe w’amavuko uvuka mu Murenge wa Murindi, Akarere ka Kayonza tariki 08/04/2012 yanyereye mu muferegi wuzuye amazi ahita yitaba Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gahini kugira ngo akorerwe ibizamini.

Uwo mwana yapfuye, ubwo yakinaga n’abandi bana aza kunyerera agwa mu muferegi wari wuzuye amazi, nk’uko bitangazwa na Polisi y’Igihugu.

Polisi y’igihugu isaba ababyeyi kurinda abana babo impfu zitunguranye nk’izo, basiba ibizenga by’amazi ndetse n’ibyobo by’amazi biri hafi y’ingo zabo.

Polisi ihamagarira ababyeyi kudasiga abana bonyine no gusiba ibyobo mu rwego rwo kwirinda izo mpfu zitunguranye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka