Kayonza: Umwana w’imyaka itatu n’igice yahiriye mu nzu
Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kamena 2021, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice yahiriye mu nzu abura umutabara arakongoka.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisenga, Akagari ka Ruyonza, Umurenge wa Ruramira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yavuze ko inzu umwana yahiriyemo yubatswe ahantu mu mirima kugira ngo bajye bugamamo izuba igihe bari mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ababyeyi be bahakoreraga.
Avuga ko ababyeyi b’uwo mwana Twagiramungu Innocent na Mukamigabo Marceline bamusize muri ako kazu mu murima kubakishije ibyatsi n’amashara ari kumwe na mukuru we w’imyaka umunani, bajya ku isoko i Kabarondo.
Umwana mukuru ngo yatetse ibyo kurya nyuma umuriro ufata inzu, umwana abura umutabara ahiramo.
Ati “Ni ahantu bari bafite amasambu aho bahinga hari n’inka bari bahafite mu mubande hatari mu mudugudu, bahirirwaga bari muri iyo mirimo ku mugoroba bakazamuka aho batuye ku mudugudu.”
Akomeza agira ati “Ababyeyi bagiye ku isoko i Kabarondo bamusiga aho hantu ari kumwe na mukuru we, uwo rero yaje kugerageza guteka ibyo barya, muri uko guteka umuriro uza gufata iyo nzu, mukuru we rero ntiyabasha kumutabara birangira ahiriyemo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Bisangwa Emmanuel asaba ababyeyi kurushaho gucunga umutekano w’abana kuko kubarangaraho bishobora guteza impanuka zitandukanye cyane ahantu hadatuwe.
Agira ati “Ababyeyi twabakanguriye kurushaho gucunga umutekano w’abana kuko hari abagaragaza uburangare nk’aho basize umwana nta muntu mukuru bari kumwe, uretse ibyago byabaye, hashobora no kubera izindi mpanuka cyangwa ibindi byago kuko urumva ni ahantu hadatuwe.”
Ohereza igitekerezo
|