Kayonza: Umuyobozi w’akagari afunzwe akekwaho kunyereza imisanzu yo kubaka amashuri

Habineza Theogene wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyonza mu murenge wa Ruramira wo mu karere ka Kayonza, afunzwa kuva tariki 25/11/2013 akurikiranyweho kunyereza amafaranga ibihumbi 313 yatanzwe n’abaturage nk’imisanzu yo kubaka ibyumba by’amashuri.

Ayo mafaranga ngo yayashyikirijwe n’abakuru b’imidugudu bo muri ako kagari, ariko biza kugaragara ko atayashyize kuri konti yagombaga kujyaho nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabibwiye Kigali Today.

Inyerezwa ry’ayo mafaranga ryamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo hakorwaga inama yari igamije gukurikirana imikorere y’utugari n’imirenge, iyabereye mu murenge wa Ruramira Habineza na we ngo akaba yari ayirimo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko mu gihe uwo munyamabanga nshingwabikorwa yabazwaga n’abayobozi impamvu atashyize ayo mafaranga kuri konti yagombaga kujyaho yahise atoroka.

Tariki 25/11/2013 ngo ni bwo yagarutse abaturage bahita babimenyesha polisi ko yagarutse ari na bwo yatabwaga muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko ako karere kahagurukiye abakozi bitwara nabi kuko baba bangiza ibyavuye mu mbaraga z’abaturage. Nk’uko bisanzwe iyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari adahari, akagari ka Ruyonza ubu kari kuyoborwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari aramutse ahamwe n’icyaha ngo yahanishwa ingingo ya 325 iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Itabwa muri yombi ry’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ukekwaho kunyereza umutungo wa rubanda rije rikurikira igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wa Leta rimaze iminsi rikorwa na komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, aho igenzura uburyo ibigo bya Leta byagiye bikoresha imari ya Leta.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka