Kayonza: Umukozi wakoraga isuku mu bitaro bya Gahini yishwe n’amashanyarazi

Niyitegeka Angelique wakoraga muri koperative yatsindiye gukora isuku mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza yapfuye ku wagatatu tariki 08/01/2014 yishwe n’amashanyarazi.

Uyu mukozi wari uri mu kigero cy’imyaka 24 ngo yari ari gukoropa mu cyumba kivurirwamo abarwayi b’amaso mu gitondo cyo ku wagatatu, asunitse igitanda gikora kuri prise ifatirwamo amashanyarazi bishoboka ko yari yarafungutse, nk’uko bivugwa na Rubulika Gerard ushinzwe ubuyobozi (Administration) mu bitaro bya Gahini.

Rubulika yongeraho ko amashanyarazi akimara gufata uwo mukozi yahise agwa hasi ariko akomeza gufata igitanda mu rwego rwo kwiramira, ariko amashanyarazi akomeza kuba menshi bitewe n’uko aho yaryamye amaze kugwa na ho hari amazi kandi na yo akaba ahererekanya amashanyarazi (bon conducteur).

Uwo mukozi ngo ntibyoroshye ko abona ubufasha kuko abaganga bose bari mu nama y’abakozi ya mugitondo.

Hari umurwayi wari uje kwisuzumisha amaso ngo ni we wumvise umuntu ari gutabaza agiye kureba ibyabaye asanga ni umukozi wafashwe n’amashanyarazi.

Uwo murwayi ngo yashatse gukura uwo mukozi kuri icyo gitanda na we abanza gufatwa n’amashyanyarazi, ariko nyuma ngo aza gufata umukoropesho akuraho urutsinga rw’amashanyarazi rwari rwafashe ku gitanda amashanyarazi abona kurekura uwo mukozi.

Rubulika avuga ko uwo mukozi yarekuwe n’amashanyarazi atarashiramo umwuka ahita ajyanwa muri serivisi y’ubutabazi bwihutirwa (urgence) muri ibyo bitaro, ariko nyuma za gupfa.

Uyu muyobozi yongeraho ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Gahini bwahise bubimenyesha polisi ndetse hanakorwa inyandiko igaragaraza uburyo uwo mukozi yapfuye, nk’uko bisanzwe bigenda iyo habayeho urupfu rw’impanuka rutari uburwayi busanzwe.

Umurambo w’uwo mukozi wahise ajyanwa ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo kugira ngo ukorerwe isuzuma, kuko ngo bitemewe ko ibitaro umuntu yapfiriyemo ku buryo butunguranye bw’impanuka byasuzuma umurambo we kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka