Kayonza: Umugore ari mu maboko ya polisi akekwaho guhinga urumogi aruvanze n’amasaka
Umugore wo mu mu mudugudu wa Miyaga mu kagari ka Buhabwa ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara, akekwaho kuba yarahinze urumogi aruvanze n’amasaka.
Uwo mugore n’umugabo we ngo bagiye gusarura urwo rumogi ku gicamunsi cya tariki 23/02/2014 abaturage babagwaho bari kurusarura, ariko umugabo ariruka hafatwa umugore wenyine ku buryo uwo mugabo agishakishwa, nk’uko bivugwa na Murekezi Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi.
Urwo rumogi ngo bari bararuhinze mu masaka rutatanyijwe, ku buryo ngo rwari rugeze aho kwera nta muntu ubizi nk’uko Murekezi akomeza abivuga, kuko ngo abaturage bakekaga ko ari amasaka ahinze muri uwo murima gusa, bitewe n’uko urwo rumogi rutari ruhinze ahantu hegeranye.
Uwo mugore avuga ko ari ingemwe ebyiri bari barahinze kandi ngo umugabo we yari yaramubwiye ko ari umuti nk’uko yabitangarije polisi.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva avuga ko uwo mugore aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.
Yongeraho ko iyo bibaye ku rwego mpuzamahanga (ruva mu gihugu rujya mu kindi) byaba ku runywa, kurucuruza cyangwa kurwisiga no kuruhumeka ngo bakuba igihano kabiri, bivuze ko igifungo kiba kiri hagati y’imyaka itatu kugera kuri itanu, n’amafaranga y’ihazabu bakayikuba kabiri.
Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kayonza hakomeje kugaragara abantu bakurikiranyweho ibyaha byo guhinga urumogi kuko kuva mu mpera z’umwaka ushize hamaze kugaragara ingero enye z’abantu bakurikiranyweho guhinga urumogi mu mirenge ya Nyamirama, Kabare, Rukara na Murundi.
Umuvugizi wa polisi mu Burasirazuba arasaba abaturage b’akarere ka Kayonza by’umwihariko gukorana n’inzego z’umutekano kandi bagatangira amakuru igihe y’aho babonye hatewe urumogi kugira ngo ababikoze babihanirwe, kuko urumogi ruhungabanya umutekano ariko by’umwihariko rukangiza urubyiruko.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|