Kayonza: Polisi yafatanye umuturage Amadolari ya Amerika 4,700 y’amahimbano

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave, tariki ya 08 Ukwakira 2020 yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33, abapolisi bamufatana amadolari ya Amerika ibihumbi bine na magana arindwi (4,700 $).

Musafiri Dickson yafatanywe amadolari y'amahimbano (ifoto: Polisi y'u Rwanda)
Musafiri Dickson yafatanywe amadolari y’amahimbano (ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Polisi iravuga ko ayo madolari yari ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4,500,000 FRW) akaba yari agiye kuyagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko kugira ngo Musafiri afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo gufatwa byaje kugaragara ko yari afite amadolari y’amahimbano.

Yagize ati “Tariki 08 Ukwakira 2020 Musafiri yavuye i Kigali aza mu Murenge wa Murama kugura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Ahageze ntiyumvikana neza ku biciro n’abo yari agiye kuyagura (Imparata), babonye afite amafaranga menshi bashatse kuyamwaka ariruka bamwirukaho abaturage batabaza Polisi irabafata bose isanga Musafiri afite amafaranga menshi harimo ariya madolari y’amahimbano ibihumbi bine na magana arindwi, imparata na zo zari zifite ibiro 09 by’amabuye y’agaciro.”

Imparata ni itsinda ry’abantu bakora ibikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro mu birombe byo mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama muri Kayonza.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musafiri amaze gufatwa yemeye ko ayo madolari ari amahimbano ariko yanga kuvuga aho ayakura. Yanemeye ko yari yaje kugura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo yari aje kuyagura na bo bashaka kumwambura amafaranga bamaze kutumvikana mu biciro.

Amadolari yafatanwe Musafiri nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko ahuje nimero n’andi aherutse gufatanwa abantu mu Mujyi wa Kigali. Musafiri yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku nkomoko y’ayo madolari y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanavuze ko abasore batatu bari bagiye kwambura Musafiri ari na bo bari bagiye kumugurishaho amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu na bo barafashwe, bafatanwa ibiro 3 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

Yagize ati “Bariya basore barazwi baba mu itsinda ry’abantu biba amabuye y’agaciro mu birombe by’abashoramari mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, mu minsi ishize hari abafashwe. Bazwi ku izina ry’Imparata, ubu na bo twabafashe tubashyikiriza ubugenzacyaha.”

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma abo bantu bakekwaho ibyaha bafatwa. Yasabye abantu gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, yanabakanguriye kugira ubushishozi igihe babonye amafaranga ayo ari yo yose cyane cyane inoti nshya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka