Kayonza na Karongi: Impanuka ebyiri z’imodoka zahitanye 14 abandi 46 barakomereka

Imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi 33, yakoze impanuka, batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 30 bakomeretse barimo babiri barembye cyane.

Impanuka yabereye Kamarashavu yahitanye batatu, 30 barakomereka
Impanuka yabereye Kamarashavu yahitanye batatu, 30 barakomereka

Iyo modoka yaguye saa kumi n’iminota 50 z’umugoroba wo ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, ubwo yari igeze ahitwa Kamarashavu mu kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, mu ikorosi riri mu buhaname bukabije.

Ngo ubwo umushoferi wayo yashakaga guheza ikorosi riri ahantu hazamuka, ikamyo yamanutse isatira Coaster umushoferi afata feri yirinda kugongana n’iyo kamyo.

Ngo muri uko gufata Feri, imodoka yasubiye inyuma ikora intera nini yibarangura igwa mu gishanga nk’uko Kigali Today yabitangwarijwe na Mberwa Semugisha Théogène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare.

Agira ati “Hari mu ma saa kumi n’iminota 50 z’umugoroba, aho imodoka ya Coaster yari ivuye i Kabarondo yerekeza i Nasho itwaye abagenzi 33, yageze mu Murenge wa Kabare ahari ikorosi rihanamye cyane ry’ahitwa Kamarashavu, ubwo umushoferi yashakaga guheza ikorosi, haruguru haturuka imodoka ya FUSSO, uwo mushoferi afata feri yirinda kugongana n’iyo kamyo nibwo imodoka isubiye inyuma imanuka mu mubande”.

Mu mpanuka yabereye i Kayonza imodoka yamanutse ku musozi muremure igwa mu gishanga
Mu mpanuka yabereye i Kayonza imodoka yamanutse ku musozi muremure igwa mu gishanga

Gitifu Mberwa uyobora Umurenge wa Kabare avuga ko iyo mpanuka yahise ihitana batatu muri 33 bari muri iyo modoka, babiri muri bo bakaba bakomeretse bikabije aho bahise bagezwa mu bitaro bya Kibungo mu gihe 28 bagiye kuvurizwa mu kigo Nderabuzima cya Mulindi.

Agira ati “Abapfuye ni umugabo, umugore n’umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe, babiri bakomeretse bikabije barimo n’umugore utwite bahise boherezwa mu bitaro bya Kibungo, 28 bakomeretse byoroheje aho bari gukurikiranwa n’abaganga mu kigo Nderabuzima cya Mulindi”.

Gitifu Mberwa, avuga ko ingabo z’igihugu zagize uruhare runini mu gutabara inkomere, ubwo zajyanwaga mu kigo Nderabuzima cya Mulindi, aho izo ngabo zifashishije Imbangukiragutabara yazo yari ikurikiye iyo Coaster yakoze impanuka ubwo yerekezaga i Nasho.

Mu mpanuka yabereye Kamarashavu mu Murenge wa Kabare imodoka yangiritse bikabije
Mu mpanuka yabereye Kamarashavu mu Murenge wa Kabare imodoka yangiritse bikabije

Avuga ko 95% mu bakoze impanuka, ari abaturage bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, anahumuriza inkomere anihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.

Imirambo y’abaguye muri iyo mpanuka, iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwinkwavu.

Iyi mpanuka ije ikurikira indi yabaye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi aho imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi 27 yataye umuhanda iragwa ihitana 11 hakomereka 16.

Impanuka yabereye i Karongi yari ikomeye cyane
Impanuka yabereye i Karongi yari ikomeye cyane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abatwara abagenzi nibintu bakwiye guhoraba genzura ibinyabiziga byabo bakarebako byujuje ubuziranenge mbereyoguhaguruka kandi bakagenderakumuvuduko wagenywe

TUYISENGE ELIAB yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka