Kayonza: Imbogo zigera ku ijana zasohotse muri parike zikomeretsa umuntu zinangiza imyaka

Imbogo zigera ku ijana zo muri parike y’Akagera, kuri uyu wakabiri tariki 15/05/2012, zatorotse parike zangiza imyaka myinshi y’abaturage, ndetse zinakomeretsa umuntu umwe; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude yabitangaje.

Ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’ingabo z’igihugu babashije gukanga izo mbogo zisubira muri Parike. Uwo muntu zakomerekeje ubu yajyanywe kuvurwa kandi arimo koroherwa.

Ibyangijwe n’izo mbogo ntibiramenyekana uko bingana byose ariko zishobora kuba zateye igihombo gikomeye abaturage kubera ukuntu zabateye ari nyinshi; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi abivuga.

Yagize ati “Abaturage bahombye cyane ni cyo kigaragara, ubu ni ukubandikira ubwone bwa bo kugira ngo bazishyurwe na n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kikazabishyura imyaka ya bo”.

Imbogo zikomeje gutoroka parike y’Akagera zikajya kwangiza ibikorwa by’abaturage. Mu byumweru bibiri bishize nanone zari zateye abaturage bo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare zibangiriza imyaka ya bo.

Bamwe bavuga ko kuba imbogo ziri gutoroka parike cyane muri iyi minsi biterwa n’uko aho zikunze kwibera mu bice by’ibishanga muri parike y’Akagera huzuye amazi kubera imvura imaze iminsi igwa.

Abaturage bakunze kugaragaza ikibazo cy’inyamaswa za parike zirara mu myaka yabo zikabangiririza, ndetse zikaba zaragiye zihitana ubuzima bwa bamwe.

Kugeza ubu ntibaratangira kwishyurwa ibyagiye byononwa n’inyamaswa za parike ariko benshi bavuga ko uruzitiro rwa parike rushyizweho vuba icyo kibazo cyo kwangirizwa n’inyamaswa za parike cyagabanuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYO IZA KUBA YANYARUKIYE MU BUGESERA NGO BAKWEREKE UKO INTAMA ZAMBARWA

GASUMUNI yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka