Kayonza: Ikamyo yagonze umunyegare ahita apfa
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite ibirango T223ANH na T760ANY yari itwawe n’umushoferi witwa Kisanga Charles Peter w’imyaka 41 yagonze umunyegare witwa Nsengimana Evariste wari uri mu kigero cy’imyaka 19 ahita apfa.
Iyo mpanuka yabereye Mu kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza ku wa 24/02/2015 mu masaha ya saa saba z’amanywa.
Abayibonye bavuga ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi kuko aho yagongeye uwo munyegare nta nkomyi yari ihari yamubangamiye ku buryo yagonga uwo munyegare.
Umurambo w’uwo munyegare wari wangiritse umutwe wahise ujyanwa ku bitaro bya Gahini, naho umushoferi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange n’ikamyo yari atwaye nk’uko inzego z’umutekano muri uwo murenge zibitangaza.
Impanuka nk’izi zihitana ubuzima bw’abantu ntizari ziherutse kubera muri uwo murenge kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2014. Ntibyari bikunze kubaho ko rwagati mu Mujyi wa Kayonza haberamo impanuka zihitana abantu, kuko izagiye zihabera zigatwara ubuzima bw’abantu kenshi zibera hirya y’umujyi.
Abatwara ibinyabiziga bongeye kwibutswa ko impanuka ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose kandi mu buryo butunguranye, bakangurirwa kwitwararika igihe cyose bari mu muhanda kuko mu gihe umushoferi arangaye gato aba ashobora guhitana ubuzima bwa benshi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|