Kayonza: Hakomeje gufatirwa abaturage bahinga urumogi mu ngo za bo

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kayonza hakomeje gufatirwa abaturage bahinga ibiti by’urumogi mu ngo za bo kandi bamwe bafatwa ibyo biti byaramaze gukura.

Manirakiza Janvier wari mucoma muri santere ya Cyarubare yo mu murenge wa Kabare tariki 14/02/2014 yafatanywe ibiti bitatu by’urumogi yari yarahinze mu rugo iwabo mu gikari.

Uretse ibyo biti yafatanywe yarabihinze mu gikari cy’iwabo, Manirakiza yanafatanywe n’urundi rumogi mu nzu yanywaga rungana n’utubule dutatu, ubu akaba ari gukurikiranwa na polisi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Alfred Dusingizumukiza, avuga ko uwo muhungu asa n’uwigize icyihebe ku buryo abaturanyi be bamutinya dore ko ngo atari ubwa mbere afunzwe kubera urumogi.

Ibyo biti yari yarateye byari bimaze kuba bikuru ku buryo hari n’ibyari bimaze kugira nka santimetero zigera kuri 30 z’ubujyejuru ariko abaturanyi be bari baratinye kubivuga kubera gutinya ko Manirakiza yabagirira nabi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare avuga ko ababyeyi ba Manirakiza ari bo bagiye guhuruza ibyo biti bikarandurwa.

Uretse Manirakiza w’i Kabare, hari abandi bagabo babiri Gasangwa Appolinaire na Twizeyimana bo mu murenge wa Rukara na bo bafatanywe urumogi bari barahinze mu rutoki, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara.

Aba baje bakurikira uwitwa Mfizi Emmanuel wo mu murenge wa Nyamirama na we basanganye igiti cy’urumogi mu gikari iwe tariki 05/12/2013. Ubwo uyu mugabo we yafatwaga yavuze ko atari azi ko icyo giti ari icy’urumogi, akavuga ko cyimejeje hamwe n’ibindi byatsi akacyihorera kubera ko atari azi ibyo ari byo.

Ikoreshwa n’icuruzwa ry’urumogi ni kimwe mu byaha bitihanganirwa na gato mu Rwanda kuko hari imbaraga nyinshi zigenda zikoreshwa mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge burundu.

Abaturage barasabwa kwirinda ibikorwa byose birimo ubucuruzi cyangwa ihererekanwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge muri rusange, kuko umuntu ufatiwe muri ibyo bikorwa ahanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, SSP Benoit Nsengiyumva, avuga ko uwo mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka