Kayonza: Benshi mu bacuruza ibiyobyabwenge ntibabinywa

Polisi yo mu karere ka Kayonza iratangaza ko benshi mu bacuruzi b’ibiyobyabwenge batabinywa, ahubwo ngo babicuruza bagamije gushaka amafaranga no kwangiza urubyiruko n’abandi bakoresha ibiyobyabwenge muri rusange.

Ibi byatangajwe na IP Emile Habumukiza ushinzwe Community Policing mu karere ka Kayonza kuwa gatatu tariki 23/06/2012, mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye urubyiruko muri ako karere.

Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu karere ka Kayonza, ni urumugi ahanini rufatwa ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’inzoga ya Kanyanga yengerwa muri ako karere ariko na yo yashyizwe ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Imibare y’abantu bafatwa bacuruza cyangwa banywa ibiyobyabwenge igaragaza ko ababinywa ari bo benshi kurusha abarucuruza. Urubyiruko ruza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakoresha ibiyo biyobyabwenge.

IP Habumukiza avuga ko gukora ibiyobyabwenge ari ukwangiza urubyiruko, asaba urubyiruko kubireka no gushishikariza ababicuruza guhagarika icuruzwa rya byo.

Imirenge ya Kabarondo, Nyamirama na Kabare mu karere ka Kayonza, iza ku isonga mu mirenge ifatirwamo abantu bacuruza ibiyobyabwenge, by’umwihariko abenga inzoga ya Kanyanga.

Hari bamwe mu bakora kanyanga bagiye bafatwa barakoze inganda zenga iyo nzoga ku buryo bagiye bafatanwa ingunguru nyinshi bifashisha mu kwenga kanyanga, ndetse n’inzoga nyinshi bamaze gukora.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka