Kayonza: Batatu bafatanywe Kanyanga, umwe afatanwa urumogi mu mukwabo

Umukwabo wabaye mu mirenge ya Mukarange na Nyamirama mu karere ka Kayonza tariki 21/12/2013 wafashe abantu batatu bafite inzoga ya Kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge, undi umwe afatanwa urumogi.

Karisa Theo w’imyaka 45 yafatanywe litiro 135, Munyengabe w’imyaka 23 afatanwa litiro 15, naho Nabakobwa Theopiste w’imyaka 48 afatanwa litiro ebyiri za kanyanga. Muri uwo mukwabo kandi hanafashwe uwitwa Byiringiro Saleh wafatanywe bule (boules) 53 z’urumogi, hanafatwa n’abantu icyenda badafite ibyangombwa.

Uyu mukwabo ubaye mu gihe undi mukwabo na wo wari wafashe abandi bantu icyenda badafite ibyangombwa mu kagari k’Urugarama mu murenge wa Gahini wo mu karere ka Kayonza tariki 20/12/2013, icyo gihe hakaba haranafashwe urumogi rungana na bule 500.

Mu gihe ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’urumogi bikomeje kugaragara mu baturage hirya no hino mu karere ka Kayonza, Polisi y’igihugu ikorera muri ako karere yashyize imbaraga mu guta muri yombi abakoresha bakanasakaza ibyo biyobyabwenge, hakaba hakorwa imikwabo mu mirenge itandukanye muri ako karere.

Hari abaturage bamaze kugira umuco wo gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi igihe bamenye ahari ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu bishobora guhungabanya umutekano, ariko ngo hari n’abagiseta ibirenge mu gutanga amakuru, ari na yo mpamvu hafatwa bamwe abandi bagakomeza kubikwirakwiza, cyane cyane abakora inzoga ya Kanyanga.

Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kayonza ngo zirongera gusaba abaturage gushishikarira gutanga amakuru ku bintu byahungabanya umutekano kuko iyo uhungabanye kenshi bigira ingaruka ku baturage bose, baba abagize uruhare mu ihungabana rya wo n’abatabigizemo uruhare.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka