Kayonza: Afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4

Joseph Dushimimana w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Musumba, umurenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama kuva tariki 29/04/2012 akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka ine ubwo ababyeyi be bari mu gukora umuganda.

Uwo mwana yabwiye mama we ko yahohotewe n’umuturanyi, maze mama we ahita abimenyesha Polisi. Ku bufatanye bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, Polisi yahise ita muri yombi Dushimimana. Uwahohotewe yajyanwe gukorerwa ibizamini ku bitaro bikuru bya Rwinkavu; nk’uko polisi ibitangaza.

Dushimimana ashobora kuzajyanwa mu kigo ngororamuco igihe azaba ahamwe n’icyaha kuko atarageza ku myaka y’ubukure.

Polisi yasabye ababyeyi kudasiga abana bonyine igihe bari mu kazi, bakagenzura niba bari kumwe n’abantu bakuru babitaho.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, asaba abantu bose cyane cyane ababyeyi guha abana babo umwanya kugira ngo babone uburere bw’ababyeyi mu rwego rwo gukumira ibyaha nk’ibyo.

Yagize ati “Abana ntibakwiye gusigwa bonyine, bakwiye kuba bari kumwe n’abantu bakuru bagomba kwibitaho, bityo bagakumira ko ibyaha nk’ibyo biba.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka