Kayonza: Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kuba aba mbere mu kwirinda ibihuha bishobora guha icyuho umwanzi w’igihugu
Ibihuha ngo ni kimwe mu bintu umwanzi w’igihugu ashobora kuboneramo icyuho cyo kugirira nabi Abanyarwanda, nk’uko byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku mutekano yabereye i Kayonza tariki 21/2/2014.
Iyo nama yahuje abagize inzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’akarere.

Abayobozi by’umwihariko abakuru b’imidugudu basabwe kurwanya ibihuha mu baturage, kuko ari imwe mu nzira umwanzi w’igihugu ashobora gukoresha kugira ngo abarangaze ntibakore ngo biteze imbere, nk’uko byavuzwe n’abayobozi b’ingabo bitabirite iyo nama.
Bimwe mu bihuha byagiye bivugwa muri imwe mu midugudu yo mu karere ka Kayonza mu minsi yashize ngo n’ink’igihuha cyavugaga ko mu Rwanda hagiye kuba intambara, nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya wiciwe muri Afurika y’Epfo.

Abayobozi bahawe inshingano zo kujya basobanurira abaturage ukuri, kandi bakababwira ukuri nyako aho kugira ngo bagendere ku bihuha by’amakuru atari yo avugwa n’abantu baba bari hanze y’igihugu, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabivuze.
N’ubwo ngo rimwe na rimwe amakuru y’ibihuha avugirwa ku maradio, abaturage ngo ntibakwiye kuvutswa uburenganzira bwo kumva amaradio bashaka, ahubwo ngo icyo bakwiye gufashwamo ni ukumenya gusesengura ukuri kw’ibyavugiwe muri radio, nk’uko umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kayonza yabivuze.
Uretse ikibazo cy’ibihuha byagiye bivugwa mu midugudu hirya no hino mu karere ka Kayonza bikaba byatuma abaturage badakora, muri iyo nama hanagaragarijwemo ikibazo cy’abaturage bakora inzoga ya kanyanga, kandi bagahishirwa na bamwe mu bayobozi.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kayonza yasabye abayobozi by’umwihariko abakuru b’imidugudu kujya batanga amakuru y’ahakorerwa inzoga ya kanyanga, abatazajya babikora bagafatwa nk’abafatanyabikorwa mu cyaha.
Yagize ati “Iyo umuturanyi yokeje ibigori biraguhumurira ukabimenya, kandi na kanyanga iyo bayitetse irahumura cyane ku buryo umuntu uri kure y’aho bari kuyikora abyumva. Ni gute umuturanyi wawe yayiteka ntubyumve ko yayitetse. Umuntu utazajya atanga amakuru tuzajya tumufata nk’umufatanyacyaha.”
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tugomba kuba maso kandi tukabwirana amakuru nyayo kugihe niyo nzira izaturinda kwemera ibihuha kandi ikiza abanyarwanda tumaze kumenya akamaro kubuyobozi bwiza n’akamaro kabo ntituzihanganira utazadushakira ibyiza.
erega ikibabaje nabo baba baziko ari ibihuhu, ubundi se uwo mwanzi yaza aganahe yamenerahe , ko u rwanda rurinzi n’intarumika , abasore babamarere , ahubwo abo bayobozi bajye bafasha abaturage kwamagana ibyo bihuha no kutabiha igihe cg ngo babitege amatwi kuko ntaho bitujyana habe nagato kubitega amatwi bitubuza kwikore kandi abayoozi bibanze babyimye amatwi bagafasha nabaturage babumvisha ko ari ibihuha bidafite ishingiro twaba turi kugana aheza pe