Kayonza: Abahinzi barinubira uburyo bakubitwa n’abashumba baboneshereje
Abahinzi ku giti cya bo n’amakoperative akora ubuhinzi mu bice birimo inzuri mu karere ka Kayonza ngo barinubira uburyo bakubitwa n’abashumba bakurikirana inka mu nzuri igihe baboneshereje.
Abo bashumba ngo bahitamo gukubita abahinzi banga ko babajyanira inka kuko iyo zifashwe bazisubizwa ari uko batanze indishyi z’ibyononwe.
Bamwe mu bahinzi bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili bavuga ko bari bahawe amabwiriza n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza avuga ko koperative ikora ubuhinzi cyangwa umuhinzi ku giti cye wafashe inka imwonera ayishorera akayishyira ahantu babaga bumvikanyeho, nyuma icyo kibazo kigakemurwa nyir’inka yishyura umuhinzi cyangwa koperative yonewe.
Gusa ibyo ngo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa kuko kugeza ubu abashumba boneshereza abahinzi, umuhinzi yashaka gufatira iyo nka nk’uko ayo mabwiriza yabiteganyaga agakubitwa n’abashumba bamubuza kuyitwara bigatera igihombo umuhinzi kuko nta kimenyetso aba agifite kigaragaza ko yonesherejwe.

Mudacumura Abraham utuye mu mudugudu wa Rwisirabo ya kabiri mu kagari ka Kageyo avuga ko koperative abamo yonesherejwe bagiye gufata inka bakubitwa ari bane.
Agira ati “Hari ikibazo nk’ubu ngubu umuntu asigaye yonerwa yajya gufata inka akahakubitirwa yajya kurega bigafata ubusa. Duherutse konerwa muri koperative duhingamo ibigori tugiye gufata inka dukubitwa turi abagabo bane tureze mu buyobozi bifata ubusa, dosiye zacu zisigara aho ngaho”.
Mudacumura avuga ko urwo rugomo abahinzi bakorerwa rwatangiye kera kandi ngo ikibazo ntigikemuka, ahanini bitewe n’uko iyo umuhinzi yakubiswe atagejeje inka zamwoneye aho yagombaga kuzigeza ngo nta bimenyetso aba afite bigaragaza ko yonewe koko.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, we avuga ko ibyo bibazo bitari bikunze kugaragara, ariko akavuga ko amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi aterwa n’uko impande zombi zidakurikiza inama zigiriwa n’ubuyobozi.
Avuga ko abafite inzuri basabwe kuzizitira ndetse n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi hafi y’inzuri basabwa kuhazitira, ariko ngo hari abatabikurikiza ugasanga bahora mu bibazo hagati ya bo.
Ati “Ikibazo kibitera ari na cyo tugiye gukemura ni ikibazo cy’uko aho inka ziri hatazitiye. Inka zigomba kuba mu nzuri zizitiye kandi zikaba zitandukanye n’abahinzi. Turashishikariza abantu ko bakorera inzuri za bo kandi bakazizitira kandi n’aho umuntu ahinze akahazitira”.

Uyu muyobozi avuga ko itegeko n’amabwiriza byerekeranye n’ubutaka bwasaranganyijwe bivuga ko umuntu wasaranganyijwe ubutaka yemerewe guhinga hegitari ebyiri ku butaka yasaranganyijwe, ahandi hakaba ari urwuri ku buryo aba agomba gushyiraho uruzitiro rutandukanya ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa ku butaka bumwe.
Cyakora ngo hari n’abantu bagiye bigabiza ibisigara bya Leta ahagenewe guterwa amashyamba, ku buryo ngo ari bo usanga baba bafitanye amakimbirane n’aborozi nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza.
Yongeraho ko hari abantu bari barahawe ubutaka bwo guhinga mu bice byegeranye n’aborozi, ariko na bo ngo bavanyweyo bahabwa ubundi butaka bwegeranye n’ahari abandi bahinzi cyangwa umudugudu, akaba ariho abo bantu bazajya bahinga. Ibyo ngo byakozwe hagamijwe gutandukanya abahinzi n’aborozi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NGO UMUNTU WASARANGANYIJE YEMEREWE GUHINGA HEGITARI EBYIRI. UBWO YASARANGANYIJWE HEGITARI ZINGAHE? NIBA SE YARASARANGANYIJWE YASARANGANYIJWE NGO AHAKORESHE IKI? NDUMVA MEYA YARI KUVUGA NGO UFITE URWURI YEMEREWE GUHINGAMO HEGITARI EBYIRI. ARIKO SE YABA YARAHAWE URWURI CG ISAMBU. ABAYE URWURI RUMUNANYE NUMVA YAHASUBIZA LETA HAKONGERA HAGASARANGANYWA AGAHABWA NK’IBYAHAWE ABANDI BOSE BAHAWE AHO GUHINGA KUKO HARI ABAMBUWE AMAHEGITARI N’AMAHEGITARI NGO BARASANGANYA N’ABANDI.