Kayonza: Abagabo babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwicisha umusaza agafuni

Ngamije Jean Bosco na Kibuye, kuva tariki 26/12/2011, bari mu maboko ya polisi kuri poste ya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umusaza Basemayabo w’imyaka ikabakaba 80 bakoresheje agafuni.

Abishe Basemayabo bamukubise agafuni mu musaya no mu mutwe ahagana inyuma. Bamusanze mu rugo iwe tariki 26/12/2011 mu ma saa tatu za kumanywa aho yari ari arimo kuboha inkoko n’ibyibo dore ko ngo ari wo murimo wari umutunze kuko yabohaga nyinshi akajya kuzicuruza ku masoko.

Mu rwego rwo kuyobya uburari, abamwishe bahise bakurura umurambo we bawushyira mu nzu maze begekaho kuko yari ahari wenyine umugore we yagiye mu tundi turimo. Umugore wa nyakwigendera yabonye umurambo ubwo yagarukaga mu rugo mu ma saa tanu.

Nubwo abakekwaho kuba aribo bamwishe batabyemera, bemeza ko hari hashize igihe bafitanye amakimbirane na Basemayabo. Ngamije we ngo yigeze no gushaka gutwikira nyakwigendera, abaturage bamukoma mu nkokora ataranoza umugambi we, ndetse ngo baza no kubicoca barabunga ku buryo abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bari bazi ko ibibazo bari bafitanye byakemutse burundu.

Inkomoko y’amakimbirane yabaye urupfu rw’ikimasa cya Ngamije cyapfuye akekako ari Basemayabo wakiroze.

Umurambo wa Basemayabo wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwivu mu gihe iperereza ryimbitse kuri uru rupfu rigikomeje.

Basemayabo yari atuye mu mudugudu wa Rugunga mu kagari ka Gitara, umurenge wa Kabare mu karere ka Kayonza.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka