Karuranga yishwe n’umuntu utaramenyekana

Tariki 03/01/2012, mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana habonetse umurambo w’umugabo witwa Karuranga Emmanuel w’imyaka 46 y’amavuko ariko uwamwishe ntaramenyekana.

Uyu murambo wabonetse ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo mu rwuri rwa nyakwigendera. Polisi mu karere ka Rwamagana yatangaje ko hataramenyekana uwaba yishe uyu mugabo, gusa abaturanyi be bakeka ko yaba yishwe n’umukozi we wamuragiriraga inka uzwi ku izina rya Rukara Frederic.

Kugeza ubu uyu Rukara ntawe uzi irengero rye kuko yahise atoroka. Mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rwa Karuranga, polisi mu karere ka Rwamagana irasaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Abaturage barasabwa gutanga amakuru igihe cyose ndetse no gutungira agatoki polisi n’inzego z’umutekano muri rusange umuntu ushaka gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka