Karongi: Umwana w’imyaka 3 yishwe ahotowe
Umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 wari watawe mu mugezi wa Murokora watoraguwe mu kagari ka Ruragwe, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi kuwa gatanu tariki 06/07/2012.
Abaturage baho bavuga ko uwo mwana yavuye iwabo mu masatatu za mu gitondo agenda akurukiye se ku kazi ariko ntiyagerayo. Aho se atahukiye ahagana mu masasita yageze mu rugo abura umwana, kubera ko na nyina yari amaze iminsi adahari yabajije abaturanyi bamubwira ko bamubonye atambuka ariko batazi aho yari agiye.
Umugabo yahise atanga itangazo kuri radiyo Isangano ikorera mu karere ka Karongi atanga na nimero ya telefone avuga ko uzabona uwo mwana azahabwa ibihembo bishimishije. Mu masaha y’igica munsi umuntu yaramutekefonnye amubwira ko afite umwana we kandi ko ashaka amafaranga ibihumbi 15 y’ububonamaso.
Se w’umwana yavuze ko yabasha kubona ibihumbi 10 ariko nyiri uguhamagara avuga ko afite umwana yamubwiye ko niba atamuhaye ibihumbi 15 nta kindi bari buvugane. Se w’umwana yakomeje kumuhamagara amwinginga ariko umugabo akanga kumwitaba aza no gukuraho telefone.
Nyuma y’iminsi itatu ni bwo umuntu wari urimo ahinga hafi y’umugezi wa Murokora yabonye umurambo w’uwo mwana mu mugezi ahita atabaza abaturanyi baraza bamuvanamo. Umwana basanze afite uruguma ku mutwe, n’amaraso mu mazuru bigaragara ko yakubiswe ikintu kiremereye ku mutwe.
Kugeza tariki 06/07/2012 ni mugoroba umurambo w’umwana wari ukiri ku bitaro bikuru bya Kibuye abaganga barimo gusuzuma ngo bamenye neza uko yishwe, cyangwa niba uwa mwishe atarabanje no kumuhohotera, inzego z’umutekano nazo zikomeje iperereza.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Komite Olempike na FRA bahetse Mukasakindi Claudette birengagiza amategeko barenganya Nyirabarame! Yanditswe kuya 5-07-2012 saa 07:55’, na RuhagoYacu
Print Views: 242 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size
Nyuma yaho abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike berekanywe bakanakorerwa umuhango wo kubasezeraho bakanashyikirizwa ibendera ry’igihugu.
Mu bakobwa hagaragayemo umukobwa Mukasakindi Claudette unaherutse mu isiganwa ry’Afurika ryabereye muri Benin aho yashakishaga ibihe (Minima) bimwemerera kuzitabira imikino Olempike ya London 2012, Mukasakindi ntiyabashije kubibona, ariko yerekanywe ko agomba kurira rutema ikirere na bagenzi be kuwa kane tariki ya 5/07/2012 yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza muri Stage bazavamo bajya mu mikino Olempike.
Amakuru agera kuri RuhagoYacu nuko umunyarwandakazi wundi usanzwe asiganwa Nyirabarame Epiphanie akimara kumenya yuko atazajya London mu mikino Olempike yahise yandikira ibaruwa ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda, kopi yayo ishyikirizwa Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco hamwe na Perezida wa komite olempike n’imikino mu Rwanda ,asaba kurenganurwa.
Nkuko bisanzwe iyo mu gihugu hatagize umuntu ukoresha ibihe bimwemerera kwitabira imikino Olempike, hari ubutumire buhabwa igihugu kigahera byibura ku mukinnyi wigeze kwitabira imikino Olempike, kuko baba batangwaho amafaranga na Komite mpuzamahaga y’imikino Olempike mu rwego rw’isi (CIO).
Nyirabarame Epiphanie we akaba abona ko yarenganyijwe kuko nta munyarwandakazi wabashije kubona ibihe bisabwa (minima) mu Ngingo ya 5, igika 5.1 umurongo wa gatandatu, iri mu masezerano agenga inkunga y’imyitozo yatanzwe na CIO kuri Nyirabarame Epiphanie wahabwaga amadolari 800 y’Amerika buri kwezi kugirango bamutegure kuzitabira imikino Olempike ya London 2012, aya masezerano akaba yarasinyweho umukono na Nyirabarame Epiphanie n’ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda hamwe na Komite Olempike, Nyirabarame watanzweho akayabo kangana gutyo akora imyitozo ariko ntahabwe uburyo bwo kwitabira amarushanwa ngo ashake minima, kuko aho yagiye asaba kenshi yabwirwaga ko ari kure, ayandi ntiyoherezweyo na Mukasakindi Claudette bigaragara yuko we yatanzweho amafaranga ubwo yahabwaga uburyo bwo kwitabira amarushanwa atandukanye ntiyigeze abona minima.
Mu mpapuro RuhagoYacu ifitiye Kopi zijyanye na Buruse zitangwa ku bakinnyi nuko mu gihe nta wundi muntu wabonye minima, ubutumire bwo kwitabira imikino Olempike buturuka muri Komite Mpuzamahanga y’imikio Olempike (CIO) buhabwa wa wundi watangwagaho amafaranga yo kwitoza, iyo rero Komite Olempike y’igihugu runaka iramutse imusimbuje undi nta mpamvu isabwa gusubiza amafaranga yose yamutanzweho.
Komite Olempike n’imikino mu Rwanda kuba yafashe Mukasakindi Claudette ikamusimbuza Nyirabarame Epiphanie watanzweho amafaranga na CIO bishobora kuyiviramo guhanwa ndetse no gusubiza amafaranga.
Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda niryo rigena umukinnyi ariko Komite Olempike nayo ikabiganirwaho, igitangaje nuko uwari ushinzwe komisiyo ya Techinique muri FRA, akaba n’umutoza wa Nyirabarame Epiphanie ntacyo abiziho naho bahereye bagena ko hazagenda Claudette Mukasakindi. Ku mugoroba mu birori byo gusezera ku bakinnyi bazitabira imikino Olempike na Paralempike, uyoboye Delegation Serge yatangaje yuko Mukasakindi Claudette afite minima mu gihe mu minsi mike ishize yari yoherejwe muri Benin gushakisha minima akanayibura ahubwo Kajuga Robert mu bahungi niho yayiboneye!
RuhagoYacu yagerageje kuvugana na bayobozi ba Komite Olempike n’imikino mu Rwanda, bamwe banga kugira icyo babitangazaho kuko barimo bitegura urugendo, abandi banga kwitaba Telefone.
RuhagoYacu iganira na Nyirabarame Epiphanie we abona ko yarenganyijwe kandi ko mu gihe Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda hamwe na Komite Olempike n’imikino mu Rwanda batagira icyo babikoraho araza kubigeza muri CIO.
Izindi nkuru
Ni ukwifatanya mu kababaro n’umuryango wabuze umwana wawo, ni bakomere! Nyamara ababishinzwe banarebe neza uruhare rwa bariya babyeyi mu byabaye aho rwaba rugarukira. Sinumva ukuntu umuntu asiga umwana w’imyaka 3 wenyine mu rugo!!! Hanyuma ikindi ntasobanukirwa, umuntu yica ate umwana w’imyaka 3??? Ibihe byabayemo nagirango twarabivuyemo!
BIROROSHYE CYANE, ISE W’UMWANA NIZERE KO IYO NIMERO YAMUHAMAGARAGA ATAYISIBYE UBUNDI POLICE NA MTN BAHITE BAFATANYA GUTAHURA UWAYIHAMAGAZAGA UBUNDI AK’IMBURAMUKORO ZUMVA ZIZAKIZWA N’UBUBONAMASO GASHOBOKE. NONE SE UMWANA W’UMUNTU NI INDANGAMUNTU YATAKAYE?????? UBUNYANGAMUGAYO BWARASHIZE RWOSE.