Karongi: Umusore akurikiranyweho gutwika inzu y’iwabo akanabatemera inka
Vuzimpundu James uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye mu Mudugudu wa Bisasu mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, kuva kuri uyu wa Gatanu tarki 2/5/2014 arashakishwa, nyuma yo gutwika inzu y’iwabo no kwica inka y’iwabo ayiciye igihanga abitewe n’uko iwabo batari bamuhaye amafaranga y’inka bari baherutse kugurisha.
Uyu musore yakoze ibi nyuma yo kugurisha umunani wose iwabo bari baramuhaye akanabasahura.
Mukakabera Mariana, nyina umubyara, we avuga yagerageje gutabaza abaturanyi n’umuyobozi w’umudugudu kugira ngo bakumire ayo marorerwa ariko hakabura utabara kugeza uyu musore amaze gushyira mu bikorwa umugambi we wo gutwika inzu no kwica inka.

Bamwe mu baturanyi ariko, bavuga ko kudatabara byatewe n’uko batinye ko na bo yabatema dore ko ngo hari hashize iminsi uyu musore arwanye na nyina akamuvuna akaboko kandi ngo bakaba barabonaga arakara nabi.
Nshamihigo Abdou, mukuru w’uyu musore ukekwaho aya marorerwa, avuga ko yari afite akamenyero ko gusahura imyaka y’iwabo uko yeze. Gusa aya marorerwa yo ngo akaba yayakoze akubutse i Kigali kuko ngo ari ho yari asigaye aba ariko ngo akaba yari yagarutse gutwara amafaranga y’inka bari baherutse kugurisha.

Amaze kubura ayo mafaranga ngo akaba ari bwo yafashe umwanzuro wo gutwika inzu y’iwabo igakongokana n’ibyari birimo byose ndetse akanatema inka y’ikimasa bari bakimara kugura uwo munsi akayica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitovu iri bara ryabereyemo avuga ko icyo kibazo atahise akimenya ariko agasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo bashobore gukumira ubugizi bwa nabi nk’ubwo.
Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Sebatware Christian, we akavuga ko uwo musore wari usanzwe uba mu Mujyi wa Kigali yari asanganywe amakimbirane n’abo mu muryango we.
Ngo yaraje arara iwabo ariko ntibihutira gutanga amakuru ahubwo bayatanga bukeye bwaho noneho bohereje inkeragutabara ngo zimufate zimushyikirize ubuyobozi kugira ngo bushobore kubumvikanisha ngo bababwira y’uko ikibazo ari icy’umuryango baza kugikemurira mu muryango.
Mu gihe Ubuyobozi bw’uyu murenge bwari bwiteze ko ikibazo ba nyiracyo bari bukirangirize nk’uko bari babijeje, ngo ni bwo uyu musore yaje kwica inka ayitemye ijosi inkeragutabara zije kumufata ariruka arazisiga.
Mu gihe uyu musore akomeje gushakishwa, abaturanyi b’uyu muryango bakaba bafashe icyemezo cyo kuba basaniye uwo muryango inzu.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|