Karongi: Umugore yahunze umugabo we ngo ushaka kumwicana n’abana babyaranye

Ku mugoroba wo kuwa kabili tariki 23/07/2013, ku biro by’akarere ka Karongi hahungiye umugore wo mu murenge wa Twumba wemeza ko umugabo we yamubwiye ko azamwicana n’abana barindwi babyaranye.

Amaze kuhagera yabwiye abayobozi yari ahasanze ko afite ikibazo ashaka kugeza ku muyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukabalisa Simbi Dative.

Yavuze ko umugabo we babyaranye abana barindwi bose ngo yanditse urwandiko arahira ko azamwicana n’urubyaro rwe rwose, dore ko bafitanye abana barindwi, umukuru muri bo afite imyaka 12.

Uwo mugore ariko ntiyagize amahirwe yo kuhasanga umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, kuko yari yagiye mu yindi mirimo mu karere ka Rutsiro akayivamo bwije.

Madamu Mukabalisa ariko, ubwo yari mu rugendo ava mu karere ka Rutsiro, yabashije kuvugana n’abari bakiriye uwo mugore, bamusobanurira ikibazo cye birambuye, abasaba ko bamushakira icumbi ritekanye n’abana be kandi bakabitaho mu gihe bagitegereje kumenya imvo n’imvano y’ayo makimbirane.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

NDUMVA 10 UWO AKUYEMO AKE KARENGE ATARICWA IMANA IMURINDE KANDI IGENDERERE UWO MUGABO NIBA ARIBYO KOKO KUKO HAGOMBA
IPEREREZA RIKOMEYE.

douce yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Yoooo, uwo mugore bamunyihereye se di wenda ko yabasha kubaka

HAKIZA EGIDE yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka