Karongi: Umugabo yagwiriwe n’igiti yatemaga ahita yitaba Imana
Umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa 11/11/2014 yagwiriye n’igiti ahita yitaba Imana, ubwo yatamega ibiti byo kubaza ku musozi wa Sakinnyaga uri mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bwishyura, Ndoli Ngarambe Christophe, ari na we uyobora umurenge muri iki gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo ari mu kiruhuko, avuga ko iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye ahagana mu saa mbili n’igice za mu gitondo ku wa 11/11/2014.
Uyu mugabo wagwiriwe n’igiti yakoreraga rwiyemezamo witwa Bagirubwira Céléstin aho we kimwe n’abandi batemaga ibiti byo gusaturamo imbaho.
Ndoli akomeza avuga ko nyuma y’iyi mpanuka bahise bajyana umurambo kwa muganga kugira ngo bawupime mbere y’uko bashakisha umuryango wa nyakwigendera ngo ujye kumushyingura, ubwo twakoraga iyi nkuru, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bukaba bwari bukirimo gushakisha umuryango we.
Ndoli avuga ko impanuka nk’izi zitari zisanzwe cyane ko ibiti akenshi bakunze kwikanga ko byateza impanuka ari ibiba ku muhanda.
Agira ati “Ibiba byitezweho guteza impanuka n’ibyo ku mihanda kandi ibyo twakekaga ko byateza ikibazo twari twarabitemye. Icyo rero cyahitanye umuntu n’icyo mu ishyamba.”
Akomeza agira inama abaturage ko mu gihe bagiye gutema ibiti bagomba kwitwaza ibikoresho bifatika kandi bakita ku kumenya icyerekezo igiti gishobora kugwamo.
Uyu Mukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bwishyura kandi anabasaba kujya babanza kureba bakamenya neza ubushobozi bafite niba buba bujyanye n’igiti bagiye gutema.
Agira ati “Ikindi tubasaba n’ukutazajya bigerezaho kuko usanga umuntu ashaka gutema igiti kimurenze kikaba cyamugiraho ingaruka.”
Mu gihe tutashoboye kubona uyu rwiyemezamirimo bivugwa ko Niyonzima yakoreraga ngo tumubaze niba abakozi bamukorera muri aka kazi bagira ubwishingizi, twababwira ko ubusanzwe abantu bakora imirimo nk’iyi mu byaro nta bwishingizi bw’imirimo bakora baba bafite.
Uretse kuba Niyonzima yahise ahasiga ubuzima, n’uhuye n’impanuka nk’iyi mu gihe imusigiye ubumuga bikaba byagorana kubona ibimugoboka cyane ko ahanini binakorwa n’abafite ubushobozi buke.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muntu Imana imwakire,ARIKO KURI EN TETE MWASHYIZEHO AKARERE KA NGORORERO KANDI ARI KARONGI. MURAKOZE.