Karongi: Ubwicanyi mu miryango ngo bufitanye isano na Jenoside yatumye bamwe batakaza agaciro k’ubumuntu

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, aravuga ko ikibazo cy’ubwicanyi mu miryango bukomeje kugaragara mu karere ayoboye kimwe n’ahandi mu gihugu gifitanye isano na Jenoside yatumye hari abantu bamwe batakaje agaciro k’ubumuntu.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2013 mu mirenge itatu y’akarere ka Karongi habayemo impfu zitandukanye kandi zose ari izo mu miryango.

Ubwicanyi bwa mbere ni ubwo mu murenge wa Mubuga aho umusore yatawe muri yombi ashinjwa kwica se amuhoye isambu.

Mu murenge wa Bwishyura naho umubyeyi w’umugore yarihekuye, ubwo yakubitaga umwana we w’umuhungu umwase muri nyiramivumbi ngo amuhora ko yamutumye itoroshi agatinda.

Naho mu murenge wa Twumba, ho umugore yishe umugabo amukubise ishoka mu mutwe asinziriye, ngo amuziza ko yagiye mu bandi bagore.

Ubu bwicanyi bwose, kimwe n’ubundi bwagiye buba mu bihe bitandukanye mu karere ka Karongi, umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard avuga ko bifite aho bihuriye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho usanga hari abantu bamwe batagiha agaciro ikiremwa muntu.

Kayumba Bernard arabisobanura muri aya magambo: “Nubwo twigisha umunsi ku munsi, ariko hari abantu bagifite ikintu twakwita nk’ubunyamaswa, cyangwa se badaha agaciro umuntu. Iyaba wenda byabaga ukavuga uti ni n’umuntu bafitanye ikibazo wo hanze, ariko kwica umwana wawe, Papa wawe, ni ikibazo tugikurikirana ariko biragaragara ko bifitye aho bihurira n’icyo kintu cyo gutakaza agaciro k’ubumuntu”.

Uwo mu byeyi wo mu murenge wa Bwishyura wihekuye akiyicira umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, yiyemerera ko yamukubise ariko atagambiriye kumuhamya muri nyiramivumbi.

Umwana ngo yararize cyane, ariko aza guceceka, bukeye mu gitondo nyina ni we ubwe wasanze umwana yashizemo umwuka, hanyuma atabaje abaturanyi aba ari bo bamurega kuko ngo bari bumvise umwana ataka cyane asaba nyina imbabazi.

Ubundi bugizi bwa nabi buherutse kuba mu murenge wa Gishyita uhana imbibi n’uwa Mubuga, ni aho umusaza w’imyaka 90 yatawe muri yombi yihereranye umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda akamusambanya.

Nyuma haje kuvugwa ko uwo musaza ngo ashobora kuba nta mwanya ndangagitsina afite kubera uburwayi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mubuga ariko bwanze kugira icyo budutangariza kuri icyo kibazo usibye Police mu karere ka Karongi yabyemeje hashize iminsi mike imutaye muri yombi.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka