Karongi: Impanuka y’imodoka yishe bane abandi barakomereka

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba habereye impanuka y’imodoka, abantu bane barapfa abandi barakomereka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020.

Iyo modoka ngo yari itwaye amabati yo kubakisha amashuri, harimo n’abantu bakora akazi ko kuyapakira no kuyapakurura.

Iyo mpanuka yabereye munsi y’ibiro by’Umurenge wa Bwishyura, bane barapfa abandi bane barakomereka, abandi batatu bavamo ari bazima, nk’uko amakuru yageraga kuri Kigali Today ahagana saa tatu z’ijoro yabivugaga.

Impamvu y’iyo mpanuka ntiyahise imenyekana, gusa ahantu yaguye hasanzwe hari ikorosi, bikaba bigaragara ko yataye umuhanda igwa mu muferege itsikamira bamwe mu bari bayirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuge duhora twiteguye URUPFU.Ni iwabo wa twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka