Karongi: Gutotezwa n’ababyeyi be byari bigiye gutuma yihekura
Umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Ruragwe mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi ari mu maboko ya polisi, kuva tariki 16/03/2014 ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka kwambura ubuzima umwana we umaze amezi ane gusa avutse.
Uyu mwana wabyaye imburagihe avuga ko gushaka kugirira nabi umwana yibyariye byari uburyo bwo kwikuraho umuzigo akabona uko atoroka ab’iwabo dore ko ngo bamuhohotera bamuhora kuba yarabyariye iwabo. Agira ati “Nari kumujugunya mu mugezi nkashaka aho nigira gukora akazi ko mu rugo. None se njyewe ko banyica ntabwo ndi umuntu.”
Mbere y’uko afata icyemezo cyo kwihekura uyu mubyeyi ngo yari yagerageje gushaka aho yata uyu umwana akarerwa n’abandi ariko ntibyamushobokera. Ubwo yageragezaga kumuta bwa mbere yari yamujyanye ku kigo cy’Ababikira b’Aba-diaconesses (soma abadiyakonese) ahitwa i Bethel mu murenge wa Rubengera, ariko abakozi baho ngo baza kumutahura.
Abakozi b’i Bethel bamaze kumubuza kumuta, nibwo ngo yaje kwigira inama zo gushaka kumuta mu mugezi wa Musogoro ariko na byo ntiyaza kubigeraho kuko umugambi we wari wamenyekanye. Mu mvugo imeze nk’iy’abana bo mu muhanda, uyu mwana avuga ko yari yaratewe inda na mugenzi we wari umukozi mu rugo. Cyakora ngo kuva yasama iyo nda ngo ntiyigeze yongera kumubona dore ko nta n’umwirondoro we yari azi kuko ngo bamwitaga Isaac gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yamaganye iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, avuga ko kuba uyu mukobwa yaragize uburangare bakamutera inda umwana atari we wagombye kubigwamo. Yagize ati “Biragaragara ko uyu mukobwa yabyaye mu buryo budasanzwe ariko uyu mwana si we wagombye kubizira ngo avutswe ubuzima.”
Kayumba Bernard yasabye inzego z’umutekano gukurirana iki kibazo bakajya n’iwabo bakareba neza ikibazo gihari kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo uru ruhinja rutavutswa uburenganzira bwarwo bwo kubaho.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Please KAYUMBA Bernard n’abandi mufat anyije kuyobora Karongi mwebwe hamwe na Commission yita ku mwana n’abandi mubishinzwe nimumenye ko uwo mwana wabyaye nta cyaha afite ahubwo agomba kurengerwa kuko ari muto cyane. Yabyariye 14 ansnabyo birahungabanya hakiyongeraho kubura uburere no guhozwa ku nkeke. Umwana nimumujyane mu ngo zanyu mumuhe affection we n’ako gahinja ke namara no kugacutsa mumusubize mu ishuri. Nimukore nk’ababyeyi umwana ni u Rwanda rw’ejo.