Karongi: Basanze umurambo w’umusaza mu nzu

Kuri station ya Police yo mu murenge wa Gishyita, akarere ka Karongi hafungiye umusore wo mu murenge wa Mubuga ushinjwa kuba yarishe se akabihisha.

Umurambo w’uwo musaza ngo abashinzwe umutekano bawusanze mu nzu mu ijoro rishyira tariki 24/07/2013, bahita bajya kubibwira Police yo mu murenge wa Gishyita uhana imbibi n’uwa Mubuga, ku ko ho nta station ya police ihari.

Nyuma y’iperereza ryihuse, umwana w’umuhungu w’uwo musaza ni we wahise atabwa muri yombi kuko ari we utungwa agatoki, mu gihe bagitegereje ko umurambo ubanza gupimwa bakamenya icyamwishe.

Amakuru y’urupfu rw’uwo musaza yemejwe muri iki gitondo tariki 24/07/2013 n’ubuyobozi bwa Police mu karere ka Karongi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka