Karongi: Basabwa kurushaho kugira ubufatanye na polisi mu gucunga umutekano

Kuri uyu wa 09 Kamena 2014 Polisi y’Igihugu yatangirije icyumweru cyiswe “Police Week” mu Karere ka Karongi mu rwego rwo gushimira abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba ubufatanye bakomeje kuyigaragariza mu kwicungira umutekano no kurinda umutekano w’igihugu muri rusange.

Umukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, yagarutse ku mavu n’amavuko ya Polisi y’igihugu aho yavuze ko yakomotse ku cyahoze ari jendarumori (Gendarmerie), Police Communale (cyangwa se Polisi ya komini) ndetse na Judicial polisi cyangwa dugenekerereje igipolisi cy’ubutabera.

Uyu mukuru wa Polisi yashimiye abaturage ba Karongi ubufatanye batahwemye kubagaragariza muri iyi myaka cumi n’ine Polisi y’Igihugu imaze ivutse maze anabibutsa ko umutekano ari wo nkingi y’iterambere bamaze kugeraho cyane ko ngo umutekano n’iterambere byuzuzanya. Yagize ati “Nta mutekano nta terambere wageraho kandi nta terambere na bwo nta mutekano twabona.”

IGP Emmanuel Gasana, Umukuru wa Polisi y'Igihugu, ashyikiriza Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, icyemezo cy'ishimwe.
IGP Emmanuel Gasana, Umukuru wa Polisi y’Igihugu, ashyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, icyemezo cy’ishimwe.

IGP Gasana yibukije ko uretse kurinda umutekano Polisi y’Igihugu inakora ibindi bikorwa byinshi ariko byose byerekeza ku guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Aha yagarutse cyane cyane ku bikorwa by’ubuzima aho polisi ifite amavuriro akomeye ku rwego rw’ibitaro ndetse n’ibigonderabuzima.

Mbere yo gutangira umuhango nyir’izina wo gutangiza “Police Week” bari banabanje gusura Ikigonderabuzima cya Polisi kiri ahitwa mu Rugabano mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi.

Umukuru wa Polisi avuga ko ibi babikorera gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza bityo bakabona uko bicungira umutekano. Yagize ati “Iyo abantu bafite ubuzima bwiza bituma birindira umutekano batangira amakuru ku gihe.”

Mu rwego rwo gushimira Akarere ka Karongi ubwo bufatanye, Polisi y’igihugu yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage bagera kuri magana atanu batishoboye bo muri ako karere.

Umukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, kandi yanahaye akarere icyemezo cy’ishimwe kubera ubwo bufatanye kandi anabasaba kurushaho kuba ijisho rya Polisi y’Igihugu. Akarere ka Karongi na ko kahaye Polisi y’Igihugu igikombe cy’ishimwe ngo kubera uburyo idahwema kugoboka abagatuyemo.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ashyikiriza umukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, igikombe cy'ishimwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ashyikiriza umukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, igikombe cy’ishimwe.

Senateri Jeanne d’Arc Gakuba akaba na Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko/Umutwe wa Sena yashimiye abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba kuba baza ku isonga mu gufatanya na Polisi y’Igihugu mu mu kubungabunga no kurinda umutekano.

Yakomeje ababwira ko n’ubwo ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage buhagaze neza ngo bugomba kurenga ku gipimo buriho. Yagize ati “Ikirayi kimwe kiboze mu mufuka w’ibirayi gishobora gutuma ibirayi biri mu mufuka byose bibora.”

Hon. Senateri Gakuba yavuze ko icyegeranyo cyakozwe na sena kigaragaza ko ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage mu kurinda no gucunga umutekano w’igihugu buri ku kigero cya 86% cyakora yabasabye kurushaho gufatanya na polisi kugira ngo ubwo bufatanye bugere ku 100%.

Hon. Senateri Jeanne d'Arc Gakuba akaba na Visi Perezida wa Sena asaba abaturage kutihanganira uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano.
Hon. Senateri Jeanne d’Arc Gakuba akaba na Visi Perezida wa Sena asaba abaturage kutihanganira uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Umusaruro w’ubwo bufatanye ni mwiza kandi turawubona ariko turagira ngo ako 14% na ko kajyeho.”

Hon. Senateri Gakuba yababwiye ko ako 14 % gasigaye ariko gatuma abantu bajya mu biyobyabwenge hakaziramo urugomo n’umutekano muke mu ngo bityo ngo kakaba kagomba kuvaho byose bikagenda neza. Na we agaruka ku ruhare rw’umutekano mu iterambere aho yagize ati “Iri terambere mubona ntiryakunda ridasigasiwe.”

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa bya polisi ni indashyikirwa kandi biteza imbere akarere muri rusange bakomereze aho natwe abaturage ntituzabatenguha tuzabafasha mukwirindira umutekano.

Seth yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka