Karongi: Barishimira ko mu mezi abiri ashize impanuka zo mu muhanda zagabutse cyane

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Karongi burashima ko kuva hakazwa ingamba zijyanye n’amategeko n’amabwiriza byo kugendera mu muhanda impanuka zagabanutse cyane ku buryo mu mezi abiri ashize muri ako karere habaye impanuka imwe gusa.

Inspector of Police Rutebuka Jean Baptiste, ushinzwe Community Policing wari uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi mu nama itaguye y’umutekano muri ako karere yo kuri uyu wa 11 Nzeri 2014 yavuze ko impanuka kuri ubu zitakiri mu bihungabanya umutekano cyane.

IP Rutebuka akaba ashimira abashoferi n’abandi bayobozi b’ibinyabiziga bagenda cyangwa bakorera mu Karere ka Karongi ko bubahiriza amategeko y’umuhanda n’amabwiriza ya Polisi y’Igihugu anabasaba gukomereza muri uwo murongo.

Muri iyo nama ngarukakwezi itaguye y’umutekano iba yatumiwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’inzego z’umutekano, IP Rutebuka yagaragaje ko icyaha kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu Karere ka Karongi ari icyo gukubita no gukomeretsa kuko ngo muri aya amezi abiri hagaragaye ibyaha (cases) 49 bijyane na cyo.

Bamwe mu bari bari muri iyi nama itaguye y'umutekano mu Karere ka Karongi.
Bamwe mu bari bari muri iyi nama itaguye y’umutekano mu Karere ka Karongi.

Mu kwezi kwa karindwi konyine byagaragaye inshuro 31 mu gihe mu kwa munani zari 18. Uku gukubita no gukomeretsa IP Rutebuka akaba yavuze ko akenshi byagiye bikomoka ku businzi no ku makimbirane ashinhgiye ku mitungo mu miryango.

Ibindi byaha byagaragaye mu Karere ka Karongi muri ayo mezi abiri ni ibijyanye n’ubujura buciye icyuho. Ibi byo ngo bikaba byaragaragaye inshuro zigera kuri eshanu (5 cases). Mu nama z’umutekano zose zihaba ibi byaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura bikunze kugarukwaho.

Kugira ngo ibi byaha bigabanuke barasaba abayobozi b’imirenge kugenzura imikorere y’utubari bakareba ko twubahiriza amategeko ajyanye n’igihe cyo gufunga no gufungura utubari. Mu rwego rwo gukumira ubujura n’urugomo kandi bagasaba abaturage babifashijwemo n’ubuyobozi mu mirenge, utugari n’imidugudu kongera ingufu mu marango.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo cy’impanuka cyari kitumazemo abantu ariko ubwo cyahagurukiwe buriya ibintu byagiye mu buryo

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka