Karongi: Baributswa ko umutekano ari uw’abaturage, abasirikare n’abapolisi ngo baza bunganira

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, aributsa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere ko bagomba kumenya no gusobanurira abaturage ko umutekano ari uw’abaturage naho abasirikare n’abapolisi ngo bakaza bunganira gusa ku bwo kuba bafite ibikoresho n’amasomo mu byo kuwubungabunga.

Ibi Nsanzabaganwa Emile yavivuze ashingiye ku kuba abaturage ari bo bazi neza aho batuye, ibibazo bihari n’ibishobora kuhavuka. Kubera iyo mpamvu akaba yabasabye kuba maso kuko ngo muri iki gihe hari abantu benshi bashaka kuyobya abaturage bababwira amakuru y’ibihuha kandi nyamara ngo nta cyiza babifuriza.

Yagize ati “Abasirikare bo muri iki gihugu bashobora kuba batageze ku mubare w’abaturage batuye umurenge umwe gusa. Ni mwe n’abaturage rero mugomba kwicungira umutekano abasirikare n’abapolisi wenda bo bakaba baza babunganira kuko ari abatekinisiye kandi bakaba banafite ibikoresho.”

Emile Nsanzabaganwa, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Karongi (iburyo), hamwe n'Ubuyobozi bw'akarere n'ingabo baganiriza inzego z'ibanze.
Emile Nsanzabaganwa, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi (iburyo), hamwe n’Ubuyobozi bw’akarere n’ingabo baganiriza inzego z’ibanze.

Umuyobozi wa Burigade ya 201 ibungabunga umutekano mu turere twa Rutsiro, Karongi na Ngororero, Col. Kayumba, na we ubwo yahuraga ku nshuro ya mbere n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2014, yibukije aba bayobozi ko bagomba kumenya uko abantu binjira n’uko basohoka mu tugari n’imirenge bayobora.

Atanga urugero ku bantu baherutse guteshwa mu cyumweru gishize bari mu bikorwa by’ubujura bwitwaje intwaro mu Birambo mu Murenge wa Gashali yagize ati “Mumenye ko hatangiye kwinjira mu baturage babashyiramo ibyuka bibi barwanya gahunda za Leta.”

Col.Kayumba yakomeje asobanurira aba bayobozi ko bagomba no kurinda ibikorwa by’abaturage nka za banki za Sacco, Mutuel de Santé n’ibindi kuko ngo kwangiza amafaranga y’abaturage nk’aya bica intege umuturage ngo bikaba byatiza umwanzi ingufu.

Yakomeje abasaba gushyira umutekano ku mwanya wa mbere mu byo bakora bikajya mu ngiro aho guhora babiririmba gusa.

Col. Kayumba, Umuyobozi wa Burigade ya 202 ibugabunga umutekano mu turere twa Rutsiro, Karongi na Ngororero.
Col. Kayumba, Umuyobozi wa Burigade ya 202 ibugabunga umutekano mu turere twa Rutsiro, Karongi na Ngororero.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baganirijwe ku mutekano bashimiye ubuyobozi bwa gisirikare bwatanze icyo kiganiro kuko ngo bituma na bo babona uko basobanurira abaturage mu gihe hagize ikiza kigashaka kubakururamo umwuka mubi.

Nyirahavugima Donatile, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura, ashingiye ku byabaye kuri Kizito Mihigo na bamwe mu bayobozi b’i Musanze, avuga ko nta muntu wagombye kwizerwa mu rwego rw’umutekano.

Yagize ati “Niba byarabaye i Musanze ejo, uyu munsi bishobora kuba muri Karongi. Dukunze kuvuga ngo buri wese abe ijisho ry’umuturanyi! Niba tuvuga rimwe ku muturage rero ku muyobozi byagombye kuba abiri.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa agira bagenzi be inama yo kudashidikanya gutanga amakuru ku kintu cyose babonye gishobora kuzana agatotsi mu mutekano batitaye ku wo ari we.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, na we yabasabye kutagira umuntu uwo ari we wese bajenjekera igihe baba batamuzi mu gace batuyemo cyangwa bakoreramo. Aha akaba yabibukije ko bagomba bamenya n’abaza bakora imirimo idasobanutsi nk’ubupagasi cyangwa gusudira ibikoresho byangiritse kuko ngo umwanzi ashobora kuza mu buryo nk’ubu kuko ngo aba yibwira ko byagora kumukeka aje ameze atyo.

Mayor Kayumba Bernard yanibukije ko amayeri ari menshi ku buryo hariho n’abashobora kuza bihinduye abasazi bityo agasaba abayobozi b’utugari n’imirenge gukangurira abaturage kumenya abantu nk’abo ndetse n’ikibagenza maze abo bigaragara ko badafite ibyangombwa bakabatangaho amakuru.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka