Karongi : Babiri bakatiwe amezi umunani y’igifungo kubera gucuruza ibiyobyabwenge

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwsihyura mu karere ka Karongi rwahamije Munyemanzi Albert na Nzakamayimana Charles icyaha cyo gucuruza ibiyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, bahita bakatirwa amezi umunani y’igifungo, kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014.

Urukiko rwanabaciye n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana 300 kuri buri muntu, nk’uko biteganywa n’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 593 n’iya 594 n’Itegeko Ngenga rishyira amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwahamyaga ko iki cyaha Munyemanzi Albert wo Mu Murenge wa Rubengera yahamijwe cyamenyekanye ubwo yavaga kurangura urumogi maze bubimenye bugahita bubimenyesha Polisi ari na bwo bahise bamusangana udupfunyika ibihumbi 17 tungana n’ibiro 22.

Munyemanzi yamereye urukiko ko yakoze iki cyaha akagisabira imbabazi ari na byo byatumwe ahanishwa gufungwa amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 mu gihe ubundi ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Naho Icyaha Nzakamayimana we wo mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi icyaha ashinjwa kandi yaniyemereye mu rukiko akanagisabira imbabazi ngo cyakozwe tariki 9/10/ 2014.

Uyu we ngo yafatanywe udupfunyika 62 tw’urumogi nawe ahanishwa igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300. Abahamijwe ibyaha bombi basabaga ko igifungo bahanishwa igihe urukiko rubahamije icyaha cyasubikwa. Mu bushoshozi bw’urukiko ariko rukaba rwanzuye kuri bombi ko igifungo kitagomba gusubikwa.

Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko guhinga, gukora, kubika, kugurisha, kugura, gutunga no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse igihe bikozwe ku buryo bwagenwe n’itegeko.

Naho ingingo ya 594 yo iteganya ko umuntu unywa, wisiga cyangwa witera ibiyobwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga 500.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka