Karongi: Arashakishwa akurikiranweho kwivugana umugabo we
Umugore witwa Mukamuganga Ester wo mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Munanira ho mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ashinjwa kwica umugabo we Ndagijimana Daniel mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015.
Amakuru dukeshya Ubuyobozi bw’Umurengi wa Gitesi, avuga ko Mukamuganga yishe umugabo we akoresheje isuka agahita atoroka. Kugeza ubu ngo inzego z’umutekeno zikaba zikirimo kumushakisha.
Nta mpamvu turashobora kumenya yaba yatumye Mukamuganga yiyicira umugabo. Nyakwigendera Ndagijimana Daniel w’imyaka 35 y’amavuko ngo akaba assize abana babiri.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
igihano cyurupfu kirakenewe kuwishe, kuko birakabije
igihano cyurupfu kirakenewe kuwishe, kuko birakabije
mubyukuri isi igeze kundunduro, aho umugabo yiyicira umugore, numugore akiyicira umugabo, gusa icyo nunva kubwanjye nuko twasaba amasengesho, iyi myuka mibi iri mubantu bagifite imyunvire nkiyo yokwicana ikabavamo, mwizina rya yesu!