Karengera: Ubusinzi bwatumye umwe afungwa undi ajya mu ivuriro
Abagabo babiri bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, mu ijoro rishyira tariki 08/07/2013 barwaniye mu kabari umwe arakomereka ajyanwa ku kigo Nderabuzima naho uwamukomerekeje arafatwa ajyanwa gufungirwa kuri Poste ya Polisi ya Karengera.
Uru rugomo rw’aba bagabo bombi rwaturutse ku businzi kuko amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera avuga ko bose bashobora kuba bari basinze.
Abo bagabo ni uwitwa Butoto w’imyaka 23 na Mazimpaka Desiré w’imyaka 27. Kuri iki cyumweru, tariki 07/07/2013, ngo bari basangiriye mu kabari kari mu mudugudu wa Nyagafunzo mu kagari ka Mwezi ariko ngo byageze aho hagati yabo hatangira kuvuka amakimbirane yatewe n’uko agatama kari kamaze kubageramo.
Ibyo ngo byatumye batana mu mitwe batangira kurwana maze Mazimpaka akomeretsa Butoto ariko mu buryo budakabije. Ababakijije bahise bafata Mazimpaka bamushyikiriza inzego z’umutekano arara kuri Poste ya Polisi ya Karengera naho Butoto ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mwezi kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Niyitegeka Jerome asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko bujyana no gusesagura kandi bakirinda kunywa inzoga kugeza ubwo bata ubwenge bagatangira gukora urugomo.
Niyitegeka kandi asaba ba nyir’utubari gufata iya mbere mu gukumira amakimbirane ashobora kuvuka mu tubari twabo kandi mu gihe bigaragaye ko abanywi batangiye gukimbirana, hakabaho kubavana mu kabari no kubatandukanya kugira ngo hirindwe urugomo.
Hagati aho, amakuru twabashije kumenya ni uko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 08/07/2013, Butoto wari waraye ajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mwezi yabashije gutaha kuko ngo nta kibazo kidasanzwe yari agifite cyatuma ahama mu bitaro.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|