Karangazi: Ibiyobyabwenge byafatiwe mu bwiherero bw’urusengero

Itorero Anglican Paroisse Musenyi rifatanyije n’ingabo na Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi, bafashe amakarito 171 y’ibiyobyabwenge byiganjemo Chief Waragi, Vodka, Zebra n’izindi nzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda, zengerwa mu gihugu cya Uganda.

Ubuyobozi bw’itorero buvuga ko mu rucyerera rwo ku itariki 09/02/2012, imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari itwaye izi nzoga yageze ku rusengero rwa EAR Paroisse Musenyi ba nyirabyo basaba umuzamu waho kubaha inzu yo kubihishamo ariko arabahakanira.

Nyuma yo kubahakanira yabemereye kubishyira mu bwiherero bw’urusengero ariko yihutira kubimenyesha abayobozi b’urusengero.

Pasteur Rafiki Karibwende James, Umuyobozi w’ itorero EAR Paroisse Musenyi, yatangaje ati: “Turashima imyitwarire y’uyu muzamu kuko yabangiye guhisha ibiyobyabwenge mu nzu y’Imana. Ikindi kandi yihutiye kuduhamagara aduha amakuru natwe duhita tubimenyesha inzego z’ubuyobozi.”

Ubwo iyi nkuru yari igikorwa, ba nyir’ibi biyobyabwenge bari bataramenyekana. Umuzamu yatangaje ko babihishe mu ma saa Kumi z’igitondo batinye kuza gutabwa muri yobi n’inzego z’umutekano.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Come on kuki mukoresha amagabo adakwiye ngo ibiyobyabwenge then mugashiraho WARAGI ubwo ibareze mwabona ayo mwishyura iyo inzoga yemewe namategeko

passy yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

murwego rwokubica burundu tujye mumuryango team work twirere igihugu

nkuranga john yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

uyu muntu ser uvuze ngo byashyizwemo naba nyiri urusengero ubu yasomye inkuru uko iri?nge ndabona ntaho byanditse ko ari ba nyiri urusengero babishyizemo.

billy yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Umutwe w’inkuru ntaho uhuriye n’inkuru basobanuye.twagizengo ibiyobyabwenge ni abandi babishyizemo kumbi ni banyiri urusengero babishyizimo.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka