Karangazi: Abaturage bahangayikijwe n’urugomo ruterwa n’ibiyobyabwenge
Abaturage b’umudugudu wa Nyamirama ya 2 Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’urugomo ruterwa no kunywa ibiyobyabwenge.
Kuva muhanda wa kaburimbo kugera mu Mudugudu wa Nyamirama ya 2 harimo intera y’ibirometero 16. Ni ahantu bigaragara ko hakorerwa ubworozi cyane. Inzuri nyinshi zibamo abashumba gusa ba nyiri inka ntibazibamo. Aba bashumba rero ngo iyo bamaze guhaga urumogi na kanyanga birara mu baturage bakabakubita.
Nkarani Abdallah ufite igikomere cy’inkoni ku kuboko yita isaha avuga ko yahuye n’umushumba wahaze urumogi aramukubita ariko kubw’amahirwe ntiyahamya umutwe. Ngo hari abaturage 3 bamaze guhitanwa n’inkoni bakubitwa n’abanywa ibiyobyabwenge.
Kuba aka gace kagaragaramo ibiyobyabwenge byinshi ngo ni ingorane ku babyeyi kuko abana babo ubwenge bwayobye.
Umukecuru Nyiramivumbi Libertha avuga ko yageze muri aka gace mu mwaka wa 2001 afite abana bazima, gusa ngo ubu bose bataye umutwe kubera ibiyobyabwenge kugera no ku mukobwa we washenye urugo kubera ibiyobyabwenge.
Ati “Nageze hano mfite abana bazima bashoboye gukora. Ariko ubu bose nta muzima urimo. Bava mu rugo bareba nk’abandi bakagaruka amaso atukura. Namaze amezi 3 ncumbitse mu gasozi baranyirukanye mu rugo rwanjye. Ubu ni umukobwa wanjye nari narashyingiye yashenye urwe ubu aba iwanjye ariko simuzima. Hari ubwo arara mu gasozi yasinze nkaba ari jye ugorwa n’urubyaro rwe”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ngoga Johns avuga ko iki kibazo kizwi kandi biteguye kugikemura vuba. Ubu ngo barimo gukorana n’abaturage kugira ngo babone urutonde rw’abacuruza ibi biyobyabwenge kugira ngo bagirwe inama zo kubicikaho.
Ikibabaje ngo ni uko akenshi abakora ibi byaha batajya bafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze. Ngo iyo nyuma yo gukora urugomo bataburiye mu nzuri z’aborozi basubira iyo bakomoka dore ko aka gace ahanini gatuwe n’abantu bagiye baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kudafatwa kwabo kandi ngo binaterwa n’ubunini bw’aka kagari ku buryo bigora n’ubuyobozi kumenya igihe icyaha cyakorewe no guhiga uwagikoze.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|