Karama: Yamumennye umutwe amuziza ko amuca inyuma

Abubakar Nsengiyumva w’imyaka 33 afungiye kuri Police Post ya Gatunda ho mukarere ka Nyagatare azira gukomeretsa Felecian Bazatsinda w’imyaka 44 amuziza kumusambanyiriza umugore.

Ibi byabereye mu mudugudu w’Irebero, akagali ka Gikundamvura mu murenge wa Karama tariki 24/11/2013.

Nkuko bitangazwa na Police ikorera mu murenge wa Karama, ngo ubwo bahuriraga mu kabari, Nsengiyumva yadukiriye Bazatsinda amukubita inkoni zitagira ingano bimuviramo gukomereka bikomeye harimo no gusaduka mumutwe.

Umwe muba police bashinzwe umutekano muri uyu murenge wa Karama utarashatse ko amazina ye atangangazwa kuko atari umuvugizi wa Police, yagize ati “Twahurujwe n’abaturage bari aho hafi, tuhageze dusanga yamukomerekeje cyane. Muri dossier tumaze gukora biragaragara ko uyu Bazatsinda koko yaba yari afitanye ubushuti bwa rwihishwa n’umugore wa nyiri kumukubita.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Bazatsinda yari arwariye ku kigo nderabuzima cya Nyarurema mumurenge wa Gatunda.

Uwitwa Janvier Ntahomvukiye wari ubwo ibyo byabaga, yagize ati “Ni byiza ko abantu tudakwiye kujya duhisha amafuti. Byari bisanzwe bihurahurwa ko Bazatsinda ashurashura mu rugo rwa Nsengiyumva. Nibyo uyu Nsengiyumva nawe ntiyari akwiye kwihanira, ariko nanone umuco w’ubusambanyi ukwiye gucika.”

Amakuru aturuka mu biro bishinzwe imebereho myiza y’abaturage mu murenge wa Karama, yerekana ko nyinshi mu ngo zigenda zihura n’ibibazo bikomeye byo gucana inyuma hagati y’abashakanye.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka