Kamonyi: Yagaruje ihene yari yibwe abikesheje umumotari

Nyiransekuye Chricelina wo mu kagari ka Nyarubuye, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi yabonye ihene ye yari yibwe na Iradukunda Jean Pierre umusore w’imyaka 18 wari waraje gupagasa. Iyo hene akaba yayirangiwe n’umumotari Iradukunda yateze ayifite.

Nk’uko Nyiransekuye abitangaza, mu gitondo cyo kuwa kane tariki 21/02/2013, yaziritse ihene ye mu gisambu maze ajya guhinga. Ahinguye mu ma saa sita yasanze ihene itakiri aho yayisize; agira ngo yaciye ikiziriko ijya mu baturanyi yibwira ko bari buyimuzanire.

Ngo nka nyuma y’amasaha abiri, ni bwo Nyiransekuye yumvise hari umumotari urangisha uwaba yabuze ihene, avuga ko hari ihene bafatanye umujura ku Ruyenzi ho mu murenge wa Runda, kandi akaba yari yamukuye ku Rugarika. Ubwo ngo yahise ashakisha ihene ye arayibura, aje ku Ruyenzi asanga ari iye.

Sindayigaya, umumotari wagaruje iyo hene; avuga ko ari we wagejeje Iradukunda ku Ruyenzi amutwaranye n’ihene. Ngo yaketse ko iyo hene ari inyibano amugejeje mu Nkoto akamusaba kumukomezanya ku Ruyenzi; umumotari agahita akuba kabiri igiciro bari bavuganye, undi akemera nta gushidikanya.

Aragira ati “nabanje kumuca 1000frw kuva ku Rugarika kugera mu Nkoto, ageze kuri moto mubwira ko ihene iremereye yongeraho 500frw aremera. Tugeze mu Nkoto ansaba kumugeza ku Ruyenzi, nabwo musaba kongeraho 2000frw ahita yemera. Ubwo rero nahise ntekereza ko iyo hene ayibye kuko ayiranguye nta nyungu yakuramo”.

Akomeza avuga ko yahise amubaza aho ayikuye, undi akamubwira ko ayiguze ku Mugina akaba ateze moto kuko yari yananiwe. Ubwo rero ngo bageze ku Ruyenzi amusaba ko bakomezanya bakajyana Kiruhura (Kigali) kuko ariho yabona umuguzi.

Nyiransekuye n'ihene ye yari yibwe ariko ikagaruzwa n'umumotari wari watezwe n'uwayibye.
Nyiransekuye n’ihene ye yari yibwe ariko ikagaruzwa n’umumotari wari watezwe n’uwayibye.

Sindayigaya yahise yitabaza ubuyobozi bwa Sendika ya bo (SYTRAMORWA), bahita batabaza Polisi ikorera ku Ruyenzi, Iradukunda yemera ko iyo hene yari atwaye ari iyo yibye; Polisi isaba Sindayigaya gusubira aho yamukuye ikabaza uwaba yabuze ihene kuko uwayibye yavugaga ko atazi nyira yo.

Iradukunda Jean Pierre wemera ko yari yibye iyi hene akabisabira n’imbabazi, aturuka mu murenge wa Kayenzi, akagari ka Nyamirama, akunda kujya mu murenge wa Rugarika agiye gukora yo ibiraka byo guhereza abafundi.

Nkurunziza Benjamin, Umuyobozi wa SYTRAMORWA mu karere ka Kamonyi, arashima uyu mumotari wagize amakenga ku mugenzi yari atwaye, agafasha inzego z’umutekano kuranga umujura, akaba asaba n’abandi bakora uwo mwuga kugira umushishozi ku mugenzi batwaye.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanje gushimira uwo mumotari w’inyangamugayo ariko icyo nagira ngo nongereho ni uko atari abamotari gusa bagomba kuba ijisho rya bagenzi babo gusa ahubwo ko buri wese yagombye kubigira inshingano ze kuko bigaragara ko uwo mujura aho yabanje guca ataratega umumotari hari abashobora kuba baramubonye afite iyo hene ariko ntibakenge ngo babe bamufata bitaragera aho

Nsengimana Jean yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka