Kamonyi: Umwe mu Banyakoreya batuye ku Rugarika yibwe

Umwe mu Banyakoreya batuye mu mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, saa kumi z’umugoroba wo ku wa 9/4/2012 yasanze bakinguye inzu acumbitsemo bamwiba ibikoresho bitandukanye.

Uwo Munyakoreya yavuze ko yibwe amafaranga, telefoni igendanwa, modem ndetse n’appareil yo gufotora; nk’uko bitangazwa n’abahageze.

Mu gihe polisi igikora iperereza ku waba yibye uwo Mukoreya, ubuyobozi bw’umurenge bwamugiriye inama yo guhindura ingufuri.Ubundi abaturage bagiye kwiga uko babarindira umutekano ku buryo buhoraho; nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukimbira Emmanuel, yabitangaje.

Ubuyobozi bwa polisi ya Kamonyi bwabaye bufashe nyir’inzu uwo Munyakoreya yari acumbitsemo kuko yari yaramuhaye urufunguzo rumwe kandi igifungo kigira imfunguzo eshatu.

Mu mudugudu wa Karehe hatuye Abanyakoreya batanu baje gufasha mu iterambere ry’umudugudu wa Kigarama nawo wo mu murenge wa Rugarika.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka