Kamonyi: Umwana w’imyaka 3 yaguye mu mazi ahita apfa

Mu mudugudu wa Runzenze, akagari ka Kabugondo, umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, Umwana witwa Niyonsenga ufite imyaka itatu, tariki ya 03/04/2012, yaguye mu kizenga cy’amazi kiri mu nkengero z’igishanga cy’umugezi w’Akanyaru ahita yitaba Imana.

Uyu mwana yari yajyanye na mukuru we witwa Niyodusenga w’imyaka icumi bagiye kuzirika ihene. Mukuru we yamusize inyuma gato, maze aho ahindukiriye asanga umwana yaguye mu mazi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka