Kamonyi: Umwana w’imyaka 3 yaguye mu mazi ahita apfa
Mu mudugudu wa Runzenze, akagari ka Kabugondo, umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, Umwana witwa Niyonsenga ufite imyaka itatu, tariki ya 03/04/2012, yaguye mu kizenga cy’amazi kiri mu nkengero z’igishanga cy’umugezi w’Akanyaru ahita yitaba Imana.
Uyu mwana yari yajyanye na mukuru we witwa Niyodusenga w’imyaka icumi bagiye kuzirika ihene. Mukuru we yamusize inyuma gato, maze aho ahindukiriye asanga umwana yaguye mu mazi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|