Kamonyi: Umusore yakubiswe ingumi n’umucuruzi w’ikarito ahita agwa muri koma
Munyaneza Emmanuel w’imyaka 24 yakubiswe ingumi ku zuru na Bizimana Emmanuel ucururiza muri Gare ya Ruyenzi ahita agwa muri koma ku mugoroba wa tariki 15/07/2012.
Aba basore babanje gushyamirana bapfa umukobwa wari uje kugura bonbons; nk’uko abari bahari babitangaje ariko Bizimana we avuga ko bapfuye ikibiriti Munyaneza yari amwatse ngo anywe atabi, maze yatinda kukimuha, akamutuka maze bagahera ko barwana.

Bizimana yakubise Munyaneza ingumi ku zuru ahita agwa hasi ntiyongera kubyuka. Inzego z’umutekano zahise zihagera, zihamagaza Imbangukiragutabara yahise imujyana ku bitaro bya Remera Rukoma.
Munyaneza Emmanuel akomoka mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye, acumbitse ku Ruyenzi mu mudugudu wa Nyagacaca , aho abana n’abandi basore bakorana akazi ko guhereza abafundi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|