Kamonyi: Umusore urangije amashuri yisumbuye yishe nyina nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mitungo
Habihirwe Maritin w’imyaka 25, yishe nyina Maniraguha Therese w’imyaka 69. Abavandimwe be barakeka ko uyu musore yishe nyina bitewe n’uko yamwatse amafaranga yo kugura moto akayamwima, naho Habihirwe akavuga ko yabitewe n’amashitani.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kibanza, Akagari ka Gihira, mu murenge wa Gacurabwenge; ahagana mu saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13/06/2013. Habihirwe wari wararetse kuba mu rugo, yubikiriye nyina ku muryango w’amarembo, akamutemagura amutsinda aho.
Nk’uko umwe mu bavandimwe ba Habihirwe abitangaza, ngo uyu musore w’umuhererezi mu muryango, yari yararetse kuba mu rugo nyuma y’uko ashyamiranye n’abagize umuryango, aho nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yasabye nyina ko yamugurira moto yo kumufasha gukorera amafaranga.

Ibyo ngo ntiyabyemerewe n’umuryango, kuko bakuru be bamusabye kubanza kwiga Kaminuza kuko ari ho yabona akazi kamuha amafaranga menshi arusha ayo yifuza. Ngo bamwohereje kwiga mu Ishuri rikuru ry’abadivantisiti b’abalayiki (INILAK), ariko ahiga igihe gito ahita abireka.
Uyu muvandimwe akomeza avuga ko Habihirwe yakomeje gushyamirana n’umuryango, ku buryo yageze aho akava mu rugo akajya kwiyubakira akazu mu masambu y’iwabo akaba ariko abamo. Ngo yakomeje guteza umutekano muke mu rugo, abifungirwa inshuro eshatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, avuga ko ibibazo byo muri uyu muryango yabibwiwe mu mwaka wa 2011, ariko ngo nyuma yo kubaganiriza, yari yasabye Habihirwe kwemera gukomeza amashuri, noneho nyuma n’iyo moto bakazayimugurira.
Ngo nta yandi makuru y’uko uwo musore agiteza ibibazo mu rugo yongeye kumenya, uretse uyu munsi Habihirwe yishe nyina. Uyu musore yiyemera ko yamwishe ariko ko yabitewe n’amashitani aba mu muryango wa bo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, atangaza ko ubwicanyi mu bagize imiryango bumaze gufata indi ntera. Uturere twa Kamonyi na Gisagara tukaba tuza ku isonga mu Ntara y’Amajyepfo.
Arasaba Inzego z’inzego kunoza imikorere y’matsinda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Club anti GBV) mu midugudu, amakuru ku miryango irangwamo amakimbirane agatangwa kare, mu rwego rwo gufasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba.
Habihirwe ari mu maboko ya Polisi, icyaha yakoze kikaba gihanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu musore njye ndamuzi rwose. Ibyo kuvuga ko yishe kubera ko yimwe amafaranga yo kugura moto ni ukugira ngo borose ukuri. Uyu mwana arwaye mu mutwe rwose. Kandi yasabye kenshi iwabo ngo bamuvuze ariko ntacyo bumvisemo kugeza ubwo ajya kuba mu gihuru nduzi ari igihuru. Ibyo yakoze yabitewe n’uburwayi, kandi yabikoze amaze kumva ko mukuru we wo kwa se wabo witwa Rukundo Jean Bosco yambuwe ubuzima muri Jaguar ajya kurangura i Kampala. Ngo yavugaga ko ari we wenyine wamwumvaga akaba yari no kuzamuvuza. Kwica nyina ntabwo yabikoze ari cinscient. Ahubwo akwiye gufashwa kandi yagarura ubwenge aramutse yitaweho.
Birakabije, icyofunzo cy’ igitekerezo mbafitiye n’ uko Ighano cy’urupfu cyasubiraho wenda hari abo byabera isomo, si no birakabije pee.
None se mu mutwe w’iyi nkuru ko ari UMUSORE URANGIJE AMASHURI YISUMBUYE wishe nyina,kuki muzana mo iby’amashuri yize? Ni ukuvuga ko mushaka kugereranya iyi nkuru n’iya wa wundi wigaga muri UNR-BUTARE nawe wishe nyina?
Umwicanyi ni umwicanyi nta kindi, iby’amashuri yize ntacyo bidufashaho, kuko n’imbere y’umucamanza ntabwo bizana impamvu nyongeracyaha (Circonstances agravantes/agravating circumstances) niba ariko mubikeka.
– Ugiye muri Criminologie wasanga ko hari correlation ntoya hagati yo kwiga no gukora ibyaha. Hari umu criminologue wavuze ngo ’’when schools are opened, prisons are closed’’ nko kuvuga ngo ’’iyo abantu babashije kwiga, wenda gukora ibyaha byagabanuka, bityo Gereza zigafungwa’’ ariko siko mbibona.
Ubutaha tuzumva mutubwira umuntu ufite Impamyabushobozi y’Ikirenga (Doctorat/Ph.D) yishe umugore we.
NZABANDORA ni umwana w’umunyarwanda!!
nihagire igikorwa naho ubundi ibi biteye ubwoba.abashakashatsi ni barebe impamvu ituma ubu bwicanyi bwiyongera.
Ubwicanyi muri iki gihugu burakabije,ahubwo igihano cyo gupfa gisubireho, nko muri USA aho gufungwa burundu.