Kamonyi: Umunuko uva mu ibagiro ry’i Gihara ubangamiye abarituriye

Abaturiye ibagiro rya Gihara barinubira umunuko n’umwanda urivamo kuko bibicira umwuka bahumeka ndetse n’imbwa ziza kurya uwo mwanda zikabarira abana.

Iri bagiro ry’inka n’ihene zicururizwa muri Santere ya Gihara riherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza, ho mu Murenge wa Runda.

Ikibazo cy’iri bagiro cyagaragarijwe mu nama yabereye ku isoko rya Gihara, ubwo Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Runda tariki 21/01/2015.

Abaturage bavuga ko babangamiwe n'iri bagiro.
Abaturage bavuga ko babangamiwe n’iri bagiro.

Mukanama Rose umwe mu baturiye iryo bagiro yatangaje ko atari ubwa mbere agejeje ku buyobozi ikibazo cy’iryo bagiro. Yavuze ko nta mwana ugitambuka mu nzira inyura iruhande rw’iryo bagiro kubera imbwa ziza guhunahuna zikaba ziheruka kurya umwe kuri ubu uri mu bitaro.

Uyu mubyeyi avuga ko n’ubwo ibagiro riri mu isambu y’umwe mu bahabagira ngo bameze nk’aho babagira mu rugo rwe, kuko begeranye. Ngo imyanda igizwe n’amaraso n’amayezi bitarukira ku bwatsi bw’inka ye, byakubitiraho umunuko inka ikanga kuburya.

Abaturage babwiye umuyobozi w'akarere ko babangamiwe n'iri bagiro.
Abaturage babwiye umuyobozi w’akarere ko babangamiwe n’iri bagiro.

Umwe mu bakoresha iri bagiro yatangaje ko nta kibazo ritera kuko avuga ko iyo bamaze kubaga bahakura imyanda yose, ngo ahubwo Mukanama afitanye ibibazo bisanzwe mu muryango n’uwitwa Gaspard, nyir’isambu ibagiro ryubatsemo.

Ibi ariko abandi baturage babihakanye ahubwo bagaragaza ko umunuko waryo ugera mu ngo nyinshi.

Umuturage umaze amezi icyenda atuye hafi y’iryo bagiro we atangaza ko yageze aho yifuza kuhimuka, agasaba ko ubuyobozi bwakemura icyo kibazo agira ati “nagira ngo mbasabe, rwose mutubabarire”.

Rutsinga yasabye ko iki cyumweru kirangi iki kibazo cyakemutse.
Rutsinga yasabye ko iki cyumweru kirangi iki kibazo cyakemutse.

Iki kibazo cy’umunuko w’ibagiro rya Gihara cyari cyabajijwe tariki ya 2/10/2014, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza, bari basuye Akarere ka Kamonyi, bakaba bari basabye ubuyobozi bw’akagari kugikemura.

Kuri iyi nshuro ya kabiri kibajijwe, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagishinze umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Runda, amusaba guha amabwiriza y’isuku abahabagira; batabikora akabafungira.

Yasabye ko gukemura iki kibazo byihutishwa muri iki cyumweru kizarangirana na tariki 25/1/2015, ku buryo nta muturage uzongera kubaza icyo kibazo.

Iri bagiro riteza umunuko mu baturage.
Iri bagiro riteza umunuko mu baturage.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka