Kamonyi: Umukozi w’akagari yasenye inzu, umuturage aramutema

Ngabonziza Jean Claude, Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Kigembe, yatemwe n’umuturage tariki 2/9/2014, amutemera imbere y’inzu yari amaze gusenya. Uwamutemye yahise atoroka ariko abandi baturage bavuga ko yamujijije ko yahawe amafaranga mu kubakwa kw’iyo nzu none akaba ayisenye.

Uyu mukozi yatemewe ku nzu y’umuhungu w’uwitwa Iyamuremye Joseph, iherereye mu mudugudu wa Mushimba, ahitwa i Rugobagoba tariki 03/09/2014. Ni inzu umuntu uri mu muhanda munini wa Kaburimbo abasha kubona amabati ayisakaye.

Nyir’iyi nzu aratangaza ko yayubatse abiziranyeho na Ngabonziza Jean Claude, akaba yaramuhaye amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 90 ngo amufashe kubona ibyangombwa byo kubaka.

Uyu musore uvuga ashize amanga uko yatanze ayo mafaranga, abivuga muri aya magambo: “yambwiye ko icyangombwa kigura ibihumbi 50, agoronome kugira ngo aze kureba ikibanza ni ibihumbi 20, nawe anyaka ibihumbi 20 byo kumutuma no kumugurira inzoga, bishyika ibihumbi 90; none dore arayisenye”.

Ngabonziza ngo yaje gusenya iyo nzu nyirayo adahari, maze murumuna we ahita amutemesha umuhoro mu mutwe no ku kaboko,ahita ahunga none ngo na n’ubu umuryango we ntuzi aho aherereye.

Muri metero nka magana atatu uvuye kuri iyo nzu werekeza mu gishanga, naho Ngabonziza aheruka kuhasenya inzu y’uwitwa Kwizera. Iyi nzu yubatse ahantu bigaragara ko ari mu manegeka, nayo nyirayo avuga ko yayitanzeho amafaranga ibihumbi 30 ayaha uyu mukozi ngo amukingire ikibaba yubake.

Inzu Ngabonziza yasenye bigatuma atemwa.
Inzu Ngabonziza yasenye bigatuma atemwa.

Umugiraneza Martha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, atangaza ko aba baturage bahohoteye umukozi w’akagari kuko igikorwa cyo gusenyera abubatse ku buryo butemewe biri mu nshingano z’akazi ke.

Ngo abaturage basenyewe bari baramenyeshejwe igishushanyo mbonera cy’umudugudu baranga bakirengaho. By’umwihariko ngo uwo muhungu wa Yosefu yari yahawe urwandiko rumuhagarika kubaka we agakomeza kubikora.

Naho ku byerekeye n’amafaranga abaturage bavuga ko bahaye uyu mukozi, Umugiraneza avuga ko ari uwitwazo kuko batigeze babivuga mbere yo kumutema; kandi ngo bose bazi neza ko icyangombwa cyo kubaka kigura amafaranga ibihumbi bitanu.

Ku rundi ruhande ariko, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere, Murekatete Marie Goretti, uvuga ko atari azi ibyabaye kuri uyu mukozi, atangaza ko havugwa ruswa mu mirenge irimo ubwubatsi.

Ngo umuryango utegamiye kuri Leta Transparence International Rwanda urateganya kugirana ibiganiro n’abaturage bo mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi ku ruhare rwa bo mu kurwanya ruswa n’akarengane. Ibi biganiro bizaba kuva tariki 08-12/09/2014.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uyu mutype wasenyeye umuntu, bigaragarako ari umuryi wa ruswa,nawe se hari umuntu ujya gusenya wenyine, cyangwa comitee y’umurenge iramanuka ikajya gusenya inzu ziri kubakwa mu kajagari kandi nayo iherekejwe n’inzego zishinzwe umutekano, naho we yagiye wenyine, murumva uwo mukozi atariwe wizize? Gusa kwihanira kandi utemana ntabwo byemewe, uwamutemye ashakishwe ahanwe n’amategeko,kandi uwatemwe nawe yivuze nakira akurikiranweho icyaho cy’urugomo no kurya ruswa.

ALIAS MUTURANYI yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Uwo muyobozi watembwe akwiriye kubambwa!!!!

Kanyombya yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Umva mbabwire bavandimwe, nanjye nguhaye ruswa yanjye ukarenga ukansenyera, wenda sinafata umuhoro, ariko nkurusha imbaraga, ubuyobozi waba uriho bwose ariko naguha amakofe, nkaguhaga nkaguha n’ayo ushyira ab’iwanyu.

Ibihano byaje yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Abayobozi bacu bajye bareka amafuti; kuko igihembo cy’icyaha ari inkoni! (hahahahah!) None se Marie Josee Uwiringira, ko utaturangirije, uwo watemwe yatemwe urutoki, ugutwi, ari mu bitaro se, yapfuye se, ...? Inkuru ntabwo yuzuye! Gahorane Imana Rwanda!

Cyilima Mibambwe yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

procedures ndende nizo zishyigikira abaka ruswa.Iyo bigeze kuri agronome we asya atambaye!!!!!!!!!!!! ariko iyi nyagwa ya ruswa igihe yamaganiwe, izashira ryari? mwazambwira?

veve yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa nta soni afite iyo avuga ngo uyu mukozi baramuhohoteye? Sinshyigikiye ko batema abantu, ariko na none sinemera na gato na busa ko abaturage bashukwa n’ingirwabayobozi babaka ruswa barangiza bakabigarika. Ruswa mu myubakire n’imiturire ni nyinshi cyane, ntawe utabizi. Abitwa ba agronome baciye ibintu. Mube muretse abaturage bajye babihanira mwa bisahiranda mwe.

Gaciro Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka