Kamonyi: Umugore yaguye ku wiyita umuvuzi gakondo, umwana we bahamukura ari intere

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima idahwema kwiyama abakora ubuvuzi gakondo badafite ibyangombwa no kwirinda kuvura indwara badashoboye, mu murenge wa Gacurabwenge, uwitwa Nyiransabimana Eugenie yapfiriye ku muvuzi gakondo naho umwana we bahamukura ari intere.

Uyu mugore n’umwana we, bari bamaze ibyumweru bibiri bivuriza kwa Mukagiraneza Pelagie nawe utuye mu kagari ka Kigembe, umudugudu wa Mushimba, bavuga ko avura amarozi.

Urupfu rwa Nyiransabimana rwamenyekanye ku cyumweru tariki 12 mutarama 2014, maze umwana we ahita ajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

Ngo uyu muvuzi yabwiye abaturanyi be ko avurisha imiti yeretswe n’Imana ku buryo n’iyo bamubajije ibyangombwa, ababwira ko afite ibyangombwa byo mu ijuru. Umwe mu bo twaganiriye atangaza ko Nyiransabimana ari umuntu wa kane upfuye yaje kwivuriza aho.

Umukuru w’umudugudu wa Mushimba, Nyetera Paul, atangaza ko ubuyobozi bwari bwariyamye uwo mugore kuvura adafite ibyangombwa; ariko akabajijisha , kuburyo iyo habaga hari abantu baharwariye yababeshyaga ko ari abashyitsi bamusuye.

Ngo ubwo bajyaga kuhakura umurambo wa nyakwigendera bahasanze abandi bantu baje kuhivuza, bahita bigendera kuko bari bamaze kubona ibihabereye. Umuvuzi we, yahise ashyikirizwa inzego za polisi.

Tuyisenge Aimable Sandro Abdou, ushinzwe itangazamakuru mu Ihuriro ry’abavuzi gakondo “AGA Rwanda Network”, atangaza ko Mukagiraneza Pelagie atari ku rutonde rw’abavuzi gakondo baririmo.

Ngo mu mabwiriza bagenderaho nta muvuzi gakondo wemerewe gutindana umurwayi mu gihe abona yananiwe kumuvura, kandi kugira ngo abavuzi gakondo bagire ibitaro bagomba kubisabira uburenganzira umuyobozi w’ubuzima mu karere bakoreramo.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka