Kamonyi: Umugabo yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umuryango we
Munyarubuga André w’imyaka 63 yiyahuye ahita apfa, mu gitondo cya tariki 09/07/2012, kubera kutumvikana n’umuryango we. Uyu musaza yari atuye mu mudugudu wa Kambyeyi, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi.
Abaturanyi batangaza ko umugore we afatanyije n’umukobwa wabo wabyariye mu rugo batigeze bumvikana na we kuva Jenoside irangiye.
Uyu musaza yacunze abantu bose bagiye mu mirima, ajya mu cyumba cye amanika umugozi maze ahita awimanikamo uramwica; nk’uko bitangazwa n’umukuru w’umudugudu wa Kambyeyi, Mukangarambe Francoise.
Uyu mukuru w’umudugudu kimwe n’abandi baturanyi bakeka ko Munyarubuga yaba yiyahuye kubera ko atari abanye neza n’umuryango we kuko ngo atararaga ku buriri bumwe n’umugore we, kandi uwo mugore n’umukobwa wa bo bakaba bamwimaga ibyo kurya.
Nyakwigendera yafunzwe mu 1994 akekwaho Jenoside ariko Inkiko Gacaca zimugira umwere. Aho afunguriwe umugore yahise amwanga, bakaba mu nzu imwe ariko ntibararane.
Nyuma umugore na we yaje gukatirwa TIG n’inkiko Gacaca, ubu yari amaze amezi agera kuri atanu ayirangije. Yagarutse mu rugo bakomeza gushyamirana; mu minsi ishize umugore yagurishije umurima avuga ko ari uwo sebukwe yamwihereye, amafaranga ayatwara wenyine ntiyahaho umugabo.
Abo baturanyi bavuga ko uwo musaza yabonaga akomeje gusuzugurwa n’umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’umukobwa we, agahitamo kwivana ku isi. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Remera Rukomaa ngo barebe neza icyamwishe.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bavandimwe,kwiyahura si cyo gisubizo cy’ibibazo kandi tujye tuzirikana ko Uwiyahuye abayiciriye urubanza rwo kujya mu muriro w’iteka!Muzirikane ko kwiyahura ntibibabarirwa!Dukomere aho dusanze abavandimwe bashyamirana tubasure tubagire inama,tubakomeze aho kugira ngo tubahe akato!!Kristu akuzwe?