Kamonyi: Umugabo yasanzwe mu nzu yapfuye, umugore we ari mu bakekwaho kumwica
Nkundanyirazo Landouard w’imyaka 55, wari utuye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Muganza ho mu murenge wa Runda, bamusanze yapfiriye mu nzu yabanagamo n’umuryango we. Mu bakekwaho kumwica harimo umugore we bahoraga bashyamirana.
Urupfu rwa Nkundanyirazo rwamenyekanye saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9/9/2014, ubwo umugore we, Nibakareke Marie Josee uvuga ko yari amaze igihe atararana n’umugabo we kubera ubusinzi bwe, ngo yamubonye saa kumi n’ebyeri ajya kubwira umuturanyi aze amurebere icyo umugabo we yabaye, kuko we ngo atazi gutandukanya umuntu wapfuye n’umuzima.
Mukambabazi Batilde waje gutabara akaba n’umwe mu bagize komite nyobozi y’umudugudu wa Rubona, atangaza ko yasanze umugabo yapfuye, afite ibikomere mu mutwe, ku maboko ndetse n’amaraso mu ntoki, bigaragaza ko yishwe. Ngo batabaje abandi baturanyi, maze basanga inkuta z’inzu ziriho amaraso ndetse no mu nzu yo hanze irarwamo n’umuhungu wa bo w’imyaka 24 irimo amaraso.
Abana bato bo muri uru rugo bavuga ko papa wa bo yaraye atashye nijoro atongana, akanamena ibirahuri by’inzu. Ngo nyuma y’uko umwe muri bo amushyiriye ibiryo mu cyumba, mama wa bo yabahunganye (muri iryo joro) bagumana nawe hanze bagaruka mu rukerera bazanye n’umuhungu wa bo Renzaho Pierre wari wasinze.
Abo bana ngo bagarutse mu rugo bararyama, bukeye umuto ajya ku ishuri, undi ajya kuvoma agarutse arebye mu cyumba cya papa we bamubwira ko yapfuye.
N’ubwo uyu muhungu Renzaho urara mu cyumba bikekwa ko aricyo cyiciwemo nyakwigendera akaba acyekwaho kugira uruhare mu iyicwa rye, yabyutse abonye abantu mu rugo abaza icyabaye, bamubwiye ko papa we yapfuye, ahita avuga ko urwo rupfu ari ukurubaza nyina.

Uwihoreye Emmanuel, umukuru w’umudugudu wa Rubona, atangaza ko uru rugo rubarirwa mu ngo zirangwamo amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore. Ngo hakaba hari hashize amezi agera kuri atanu nyakwigendera avuye muri gereza, aho yari yarahaniwe guhohotera umugore we.
Ubusinzi no gukekana ko umwe aca inyuma y’undi, bikekwa ko ariyo ntandaro y’iyicwa ry’uyu mugabo. Umusore w’imyaka 29 nyakwigendera yakekaga ko amusambanyiriza umugore nawe akaba akurikiranyweho uru rupfu kuko baraye barwanye.
Icyaha cyo kwica, mu gihe urukiko rwgihamije umuntu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko Ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ibiteganya.
Muri iyi minsi ibyaha by’ubwicanyi bikomeje kwiyongera, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supertendant Hubert Gashagaza, atangaza ko hakwiye kubaho amatorero yo kurwanya ibyaha mu midugudu (club anti-crime), abayobozi n’abaturage bakajya bakangurirwa gukumira ibyaha bakurikije ibigaragara cyane mu gace batuyemo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo cyumurenge wa Runda ubusinzi, ibiyobyabwenge ubuzererezi nimburamukoro zabana babasore nabagabo birirwa mutubari nikidahagurukirwa ninzego zubuyobozi zibishinzwe benshi bazapfa imbere yiyonzu mukibuga cyumupira hakorerwa ubujura nurugo change.
"Icyaha cyo kwica, mu gihe urukiko rwgihamije umuntu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko Ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda"
kosora iki gika wandike ibi bikurikira:Icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe, mu gihe urukiko rugihamije umuntu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko Ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ibiteganya. iyo ngingo igira iti "Kwica uwo bashyingiranywe ni ubwicanyi umwe mu bashyingiranywe akorera undi.Kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu." (reba ingingo ya 142 y’ITEGEKO NGENGA N° 01/2012/OL RYO KUWA 02/05/2012 RISHYIRAHO IGITABO CY‟AMATEGEKO AHANA.
uwomugore agezwe mubutabera pe
UBWICANYI BUMEZE NABI,GUSA IMANA IBAKIRE MU BAYO
Ubwicanyi Buragwiriye Cyakoza Imana Iturengere