Kamonyi: Umugabo yafashwe abaga ihene yibye, bahita bazimwikoreza
Habinshuti Venuste w’imyaka 24 yafashwe n’irondo mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki 20/6/2012, abaga ihene yari yibye, bahita bazimwikoreza bamujyana ku buyobozi.
Uwo mugabo afatanyije na mugenzi we wahise yiruka, bibye ihene ebyiri z’uwitwa Gafaranga André, utuye mu mudugudu wa Migina, Akagari ka Gihira, umurenge wa Gacurabwenge, bajya kuzibagira mu gishanga, aho Inkeragutabara zabavumburiye, maze uwo bari kumwe witwa Gilbert bakunze kwita “Cyirabura” we ahita yiruka aracika.
Habinshuti, bahise bikoreza izo nyama n’impu bakuye kuri izo hene, bakamushorera bamujyana ku biro by’umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko akomoka mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, akaba atuye mu Gashyushya ho mu kagari ka Kigembe umurenge wa Gacurabwenge.

Habinshuti usanzwe akora akazi ko guhingira amafaranga, aho yagiye kwiba ihene yari asanzwe ahazi kuko bigeze kumucumbikira. Ngo kuko yari azi aho izo hene ziba n’aho umugabo Gafaranga usanzwe ari umunyeshuri yasize ku rugo arara, yabomoye inzu barinjira maze bashorera izo hene ntawabimenye, bajya kuzibaga.
Izo hene bibye ngo bari bazitumwe n’umucuruzi witwa Nyagatare, ufite akabari ku isoko rya gashyushya; nk’uko Habinshuti akomeza avuga. Uwo mucuruzi nawe yigeze guhamwa n’icyaha cyo kwiba inka, nk’uko abaturage bari bamujyanye ku murenge babivuga.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwowazibatumye niwe mujura ukomeye nawe afungwe byintangarugero kuko ni wemujura mukuru.