Kamonyi: Polisi yafatiye mu cyuho umwe mu bari bamaze kwiba moto barimo kuyikuramo ibyuma

Mu ijoro rya tariki ya 31 Werurwe ahagana saa tatu za nijoro abapolisi bafashe uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 24 arimo gukura ibyuma muri moto imwe abishyira mu yindi. Moto ifite ibirango RE 535 Y yari nshya yayikuragamo ibyuma abishyira muri Moto ifite ibirango RE 608 P, iyi yari ishaje. Nsengiyumva yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu isantire ya Kamuhanda.

Moto zafashwe zirimo guhindurirwa ibyuma bizigize
Moto zafashwe zirimo guhindurirwa ibyuma bizigize

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko Nsengiyumva yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bikanze abapolisi bahita biruka baracika. Avuga ko gufatwa kwa Nsengiyumva kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wababonye agahita atanga amakuru.

Ati” Umwe mu banyerondo yari mu isantire ya Kamuhanda ari mu kazi abona abantu barimo gukura ibyuma muri moto imwe babishyira mu yindi. Yabegereye ababaza ibyo barimo muri iryo joro baramutuka baramubwira ngo areke bamuhe amafaranga y’u Rwanda 500 aceceke, kubera ko yabonaga ibyo barimo babikora mu ijoro yagize amacyenga ajya ku ruhande ahamagara Polisi.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko ako kanya abapolisi bahise baza basanga koko Nsengiyumva (umukanishi ) yahambuye moto ebyiri imwe yari ishaje arimo guyikuramo ibyuma agiye gushyiramo ibya moto nshya.

Yagize ati” Abapolisi bakimara kuhagera abasore babiri bari kumwe na Nsengiyumva bahise biruka baracika hasigara Nsengiyumva wafunguraga moto. Yahise afatwa avuga ko abo bacitse aribo bamuhaye ikiraka muri iryo joro bari kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3, ariko avuga ko atabazi, agacyeka ko baba ari abavuye mu Mujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugeza ubu nta muturage wari waza gutanga ikirego avuga ko yabuze moto. Nsengiyumva yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane nyiri moto ndetse hashakishwe na bariya bacitse.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka