Kamonyi: Mu gutangiza “Police week” beretse abanyeshuri uko bakoresha umuhanda
Polisi y’Igihugu yasobanuriye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, ruherereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, uko bakoresha umuhandaw wa kaburimbo nko kwambukira mu nzira ya bagenzi izwi ku izina rya “Zebra crossing.”
Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2015 ubwo Polisi y’igihugu yatangizaga icyumweru ya “Police week.” Uyu muhanda unyura muri aka karere werekeza mu ntara y’Amajyepfo ukunze kuberamo impanuka kandi ukaba wegeranye n’iki kigo k’ishuri.

Umuyobozi w’iki kigo Nyiransabimana Jacky Chadia, yatangaje ko iyi gahunda yari ikenewe, kuko nk’abantu bambuka buri munsi bagomba kwigengesera. Yavuze ko kimwe cya kabiri cy’abiga kuri iri shuri ayoboye bambukiranya baza ku ishuri cyangwa batashye.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yashimye Polisi y’igihugu umwanya yafashe wo kwereka abaturage ibikorwa byayo, kuko byongera ubusabane hagati yayo nabo aho kugira ngo abaturage babone umupolisi nk’umuntu utinyitse.

Ati “Ibyo byose ni ukugira ngo Polisi ntibe rwa rwego abaturage babona bagahunga, ahubwo rube urwego abaturage bazi neza ko rubafasha ; nabo kandi bongere imbaraga mu kurufasha kurangiza inshingano za rwo.”
N’ubwo nta munyeshuri urahitanwa n’impanuka muri uyu muhanda, hakunze kuberamo impanuka nyinshi. Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2015, muri ku gice cya Kamonyi habaye impanuka enye ; zitwara ubuzima bw’abantu batatu, abandi bane barakomereka cyane.

Muri iki cyumweru kizarangirana tariki 16 Kamena 2015 ku isabukuru y’imyaka 15 Polisi y’igihugu igiyeho, mu karere ka Kamonyi bazakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, bahugure n’inzego zegereye abaturage zirimo Inkeragutabara, DASSO n’abaturage bari muri gahunda yo kwicungira umutekano (Community Policing).
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu rwego rwo kwirinda impanuka ku bana cg se abandi bagenzi muri rusange abantu bakwiye koko gukomeza kwerekwa uko umuhanda ukoreshwa nk’ibi byakozwe i Kamonyi