Kamonyi: Mu cyumweru kimwe imbwa z’ibihomora zimaze kurya ihene 9

Ihene icyenda zimaze kuribwa n’imbwa z’ibihomora mu cyumweru kimwe; mu mu mudugudu wa Rubona , Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi.

Ku wa gatandatu tariki 18/2/2012, imbwa zariye ihene eshatu za Mukandenzi Emerance. Ngo izo mbwa zasanze ihene aho zari ziziritse mu gisambu, zirazica.

Ebyiri muri izo hene zasize utwana natwo ngo nta kizere afite ko tuzabaho kuko tukiri duto kandi ngo izo mbwa zishobora kuzagaruka zikatwica.

Muri rusange, muri uwo mudugudu imbwa zishe ihene zigera ku icyenda muri icyo cyumweru , bamwe mu baturage barazitesheje zitarazica.

Musengayire Felecia we ihene ye yayitesheje imbwa zatangiye kuyishinga amenyo. Yitabaje umuvuzi wa gakondo ayishyirira umuti wo kuyigombora ku bikomere.

Abo baturage bavuga ko izo mbwa zihisha mu bihuru, mu ikawa no mu mirima y’imyumbati ku manywa, bakaba bafite impungenge ko nizirangiza kurya ihene zose zo mu mudugudu zizadukira abana babo. Muri uwo mudugudu nta mwana bacyohereza kuvoma ku mugoroba.

Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bugiye guhagurukira icyo kibazo. Izo mbwa bazazishakira imiti yo kuzitega zipfe kandi bagiye no gukora iperereza ry’aho zituruka kuko ngo zishobora kuba zinjizwa mu karere zivuye ahandi; nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, abitangaza.

Izo mbwa z’ibihomora zatangiye kuvugwa mu mirenge ya Rugarika na Nyarubaka kuva umwaka ushize. Muri uwo mwaka ushize kandi niho inzego zishinzwe umutekano zari zakoze igikorwa cyo kwica imbwa zibihomora. Abaturage bakeka ko zizanwa n’imodoka zizivana i Kigali zikazita mu mashyamba.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo mwigeze kuvugaho muri 2012 cy’imbwa zijugunywa mu mashyamba.

Ku bandika muri Kigali Today murakabaho. Ndagira ngo mwongere mushyire imbaraga muri kiriya kibazo cyavuzwe cy’imbwa zajugunywe mu mashyamba ari hafi y’imihanda. Izo mbwa ubu zatangiye kubwagura zimaze kwikuba kabiri. Nta wabyemera atarabibona ariko unyuze mu mashyamba ya Gahoko Kabgayi, Mbare, Kamazuru muri muhanga, wagira ngo harimo ubworozi bwazo. amatungo yacu ntawe ukiyashyira hanze kuko zidatinya kuyazitura. Ikibazo kiraremereye cyane kuko uko ziyongera ni ko zigenda zibura ibyo zirya ku buryo dutinya ko zizatangira no kurya abantu. Uko kandi ziyongera ni ko zishobora kuzavamo izasaze zikanduza izindi. Ibyo zazakora nta wabimenya. Turasaba rwose Kigali Today kuba yatubera umuvugizi ikadufasha gufata ikibazo cya ziriya mbwa nk’ikibazo kigomba kubonerwa umuti. Ntituzategereze ko zirara mu baturage kugira ngo tumenye ko byari ngombwa kwiga iki kibazo.

Murakoze cyane
Alias

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka