Kamonyi: Kurarikira ibintu ngo nibyo bituma bamwe mu bakobwa bashukwa
Mu gihe havugwa ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu mu gihugu no hanze yacyo, ababyeyi bavuga ko abakobwa ari bo bakunze kugwa mu mutego w’ababashuka bakabajyana babemereye akazi.
Basanga uburere bw’abana nibudahagurukirwa ngo batozwe kwishimira ibyo bafite, iki kibazo kizagera no muri Kamonyi.
Iyo uganiriye n’abatuye mu bice by’icyaro byo mu karere ka Kamonyi, bakubwira ko batazi ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ahubwo babyumva ku maradiyo. Ariko ngo hari abantu bava mu mujyi bakaza gushuka bana b’abakobwa ngo bajye kubashakira akazi k’ububoyi, bakabatesha kwiga; abana nabo bagerayo ntibagaruke.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 aheruka kuva mu ishuri ajyanwa na mugenzi we mu mujyi wa Kigali mu kazi k’ububoyi. Umuryango w’uwo mwana (udafite ababyeyi) wagerageje kumutumaho ngo agaruke yige kuko yari afite n’abaterankunga ariko yaranze.
Umwe mu bagize umuryango avuga ko uwamujyanye we yagarutse akajya ku ishuri, ariko undi we akaba yarababwiye ko atazagaruka mu cyaro.
Imyitwarire nk’iyo ku bana b’abakobwa ihangayikisha ababyeyi, kuko kurarikira amafaranga n’ubuzima bwo mu mujyi, bibakururira ibishuko byinshi, bishobora kubaviramo no gutwara inda zizateguwe cyangwa kwandura sida. Bakagaruka iwabo batwite cyangwa bakaba indaya zo mu mujyi.
Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’ababakobwa bajyanwa mu buraya bashukishijwe guhabwa akazi. Abajya mu mahanga bo ngo bagerayo bakabura n’itike yo kubagarura.
Mu muganda usoza ukwezi kwa Ugushyingo 2014, Depite Uwanyirigira Gloriose, yasabye abaturage b’umurenge wa Rugarika kugira uruhare mu gukumira ko abana b’abakobwa bajyanwa n’abantu batazi ngo bakurikiye akazi.
Yabasabye kujya bakurikiranira hafi imyitwarire y’abana ba bo bakabatoza gukora no kuzigama kuko akenshi bajyanwa n’irari ry’ibintu. Ati “babyeyi ni mwebwe mugomba kuba hafi y’abana banyu. Iyo utamenye ubuzima bw’umwana niho aromokera kandi uba utazi aho agiye”.
Yabashishikarije kuganira ku myitwarire y’abana no gufatanya ku barera bifashishije ibiganiro bagirana mu mugoroba w’ababyeyi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|